addresiya
Kigali
startimes

Nigeria: Umugore w’imyaka 68 yabyaye impanga

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 20 April 2020 Yasuwe: 1772

Ibitaro bya Lagos State University Teaching Hospital (LUTH) byatangaje ko byabyaje impanga umugore w’imyaka 68 wari usamye bwa mbere.



Mu itangazo ryasohowe n’ibi bitaro ejo ku cyumweru, bavuga ko uyu mugore yabyaye abazwe nyuma y’ibyumweru 37 akurikiranwa.

Ibi bitaro bivuga ko uyu mugore yasamye hakoreshejwe ubuhanga bwo guhuriza muri laboratoire igi ry’umugore n’intanga ngabo mu byo bita In Vitro Fertilisation (IVF).

Ibi byombi nyuma y’iminsi hagati y’ibiri n’itandatu bikora igi rivamo umuntu (zygote), iri gi riterwa muri nyababyeyi (uterus) ya wa mugore cyangwa se uwundi, hagamijwe ko atwita.

Ibitaro bya LUTH bivuga ko abana n’uyu mugore bose bameze neza.

Amakuru avuga ko uyu mugore yari inshuro ya mbere abyaye,kubw’amahirwe abyara abana b’impanga.

Andi makuru ava muri Nigeria ni uko abaturage bo mu bwoko bw’Abayoruba bafashe umwanzuro wo kurya imbeba mu rwego rwo kwirinda gusohoka hanze muri ibi bihe bya Coronavirus.

Umuyobozi w’abaturage babaswe n’imico gakondo,Nnamdi Okwu Kanu yavuze ko aba baturage banze kwicwa n’inzara kubera gahunda ya Guma mu rugo bahitamo kwica izi mbeba.

Uyu mugabo yavuze ko ibihe bibi bya Coronavirus igihugu cya Nigeria kirimo bimeze neza n’ibyo abaturage barimo mu ntambara ya Biafra.

Yagize ati “Uko twaryaga imbeba mu ntambara ya Biafra niko n’ubu abayoruba bari kuzirya.Uko twagiye mu buhungiro niko n’abana babo bari kubuvukiramo.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Czech Republic: Abatewe icyaka na Coronavirus barahabwa inzoga y’ubuntu yo...

Henshi ku isi kompanyi z’ubucuruzi ziri kurwana no gusubiza ibintu uko...
25 May 2020 Yasuwe: 1184 0

Abakobwa 2 bavukana barashwe n’abagize imiryango yabo barapfa babaziza ko...

Abangavu babiri bo mu gihugu cya Pakistan bababaje benshi kubera ukuntu...
24 May 2020 Yasuwe: 2448 0

Umuyobozi wa Dar Es Salam yatangaje ko Covid-19 yashize asaba abaturage...

Umuyobozi w’umujyi wa Dar es Salaam muri Tanzania, Paul Makonda, yasabye...
23 May 2020 Yasuwe: 1418 0

Abashakashatsi b’abahanga mu by’ubuvuzi bagaragaje ubwoko bw’urumogi bushobora...

Abashakashatsi b’abahanga mu by’ubuvuzi bavuga ko bateye intambwe nini mu...
23 May 2020 Yasuwe: 1534 0

Pakistan: Indege itwara abagenzi yakoze impanuka ihitana abantu barenga 30...

Indege ya gisivile yo muri Pakistan (Pakistan PK8303 Plane) yari itwaye...
22 May 2020 Yasuwe: 1164 0

Bizimana Augustin wari mu bateguye Jenoside yakorewe Abatutsi yapfiriye...

Umushinjacyaha Mukuru w’Urwego rwasigariye Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha,...
22 May 2020 Yasuwe: 3369 0