skol
fortebet

Papa yagereranyije abanyapolitiki batoteza abatinganyi na Hitileri

Yanditswe: Saturday 16, Nov 2019

Sponsored Ad

Umushumba wa kiliziya Gatorika ku isi yose,Papa Francis yatangaje ko abanyapolitiki batoteza abatinganyi ntaho batandukanye na hitileri wakoreye jenoside abayahudi mu gihe cy’intambara ya kabiri y’isi yose.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatanu nibwo Papa yatangaje aya magambo mu nama mpuzamahanga yiga ku gihano cy’urupfu. Papa yemeje ko abategetsi batoteza abatinganyi bafite imyumvire imeze nk’uwari umuyobozi w’Aba Nazi Hitler Adolf.

Yagize ati “Ntabwo bitanguranye kuba hari abanyapolitiki bagaragaza ibimenyetso nk’ibya aba Nazi.Ndabamenyesha ko iyo numvise zimwe mu mbwirwaruhame z’abatanga amategeko n’abanya politiki,ntekereza iza Hitler muri 1934,1936.Mu gutoteza Abayahudi,abasangwabutaka,abatinganyi,muri iki gihe ibi bikorwa birasa ndetse bigaragaza urwango rukabije n’ubugome.Ibyakozwe muri icyo gihe n’ubu byongeye kuba.”

Papa ntiyigeze atunga urutoki umunya politiki n’umwe cyangwa igihugu ubwo yanengaga abahohotera abatinganyi.

Mu minsi ishize perezida wa Brazil, Jair Bolsonaro yavuze ijambo rigaragaza urwango rukabije yanga abatinganyi,ubwo yavugaga ko yahitamo ko umuhungu we apfa aho kugira ngo abe umutinganyi.

Ku butegetsi bw’Abanazi kuva mu mwaka wa 1933 kugeza 1945,Abayahudi bagera kuri miliyoni 6 barishwe cyo kimwe n’abatinganyi.Bamwe boherezwaga mu bigo byo kwicirwamo.

Ibitekerezo

  • Yavuga iki kindi se ko n’abapadiri be yananiwe kubashyira ku murongo kubera bakora nka biriya.
    Ubanza aba ari abakozi ba shitani ahubwo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa