skol
fortebet

Perezida Kenyatta na Ruto biyemeje kugabanya imishahara yabo 80% kubera Coronavirus

Yanditswe: Thursday 26, Mar 2020

Sponsored Ad

Perezida w’igihugu cya Kenya witwa Uhuru Kenyatta na visi perezida we William Ruto biyemeje kugabanya 80 % by’umushahara wabo kugira ngo bafashe abaturage bameze nabi kubera icyorezo cya COVID-19.

Sponsored Ad

Perezida Kenyatta yaraye avuze ko bemeye kugabanya uyu mushahara wabo kugira ngo bafashe abanya Kenya bamerewe nabi kubera iki cyorezo gihangayikishije isi n’igihugu cyabo muri rusange.

Ubwo yari mu biro bye,Uhuru Kenyatta yavuze ko we na mugenzi we Ruto bafashe uyu mwanzuro ku bushake bwabo mu rwego rwo gukiza ubuzima bwa rubanda rwahagarikiwe akazi mu rwego rwo gukumira icyorezo cya Coronavirus..

Kenyatta yavuze we na Visi Perezida bagomba gukurwaho 80% ku mishahara yabo, abagize guverinoma nk’ abo mu Nteko Ishinga amategeko bagakurwaho 30% buri umwe, abakozi ba za minisiteri bagakurwaho 30% naho Abanyamabanga bakuru b’ibigo bya Leta bagakurwaho 20% hakiyongeraho n’ayateganyijwe na Leta kugira ngo haboneke asaga miliyari 10 z’Amashiringi ya Kenya azakoreshwa mu kugoboka abazagira ibibazo byatewe n’ifungwa ry’imirimo muri Kenya.

Kenyatta yasabye abantu bose kumushyigikira bagatanga amafaranga yo kugoboka abababaye no gutanga ubufasha bwo kurwanya iki cyorezo.

Perezida Kenyatta yasabye ko abakozi bigeze kugira ibibazo by’uburwayi bukomeye n’abafite imyaka 58 bagomba guhabwa ikiruhuko cyangwa bagakorera mu rugo uretse abakora mu nzego z’umutekano.

Perezida Kenyatta yavuze ko mu gihugu cye habonetse abandi bantu 3 bituma umubare w’abanduye Coronavirus muri Kenya ugera kuri 28.

Ibitekerezo

  • Iki ni igikorwa cy’urukundo,ureke babandi biyita abakozi b’Imana,nyamara badatinya gusaba Icyacumi muli ibi bihe bikomeye.Dukwiye kurushaho gukundana muli ibi bihe biruhije.Ntawamenya niba bitatujyana ku mperuka.Yesu ubwe yavuze ko Imperuka izabanzirizwa n’ibiza,ibyorezo,etc...Ahanura ko abantu bose bazagira ubwoba,bibaza ikintu kigiye kuba ku isi.Aho guhakana cyangwa gushidikanya yuko Imperuka izaba,dushake Imana dushyizeho umwete.Yesu yavuze ko Imperuka izaza itunguranye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa