skol
fortebet

Perezida Museveni yashyize Uganda mu bihe bidasanzwe kubera Covid 19

Yanditswe: Tuesday 31, Mar 2020

Sponsored Ad

Perezida Museveni wa Uganda amaze gutangaza ibindi byemezo mu gihugu mu gihe cy’iminsi 14 bigamije kurwanya ikwirakwira rya coronavirus.

Sponsored Ad

Yari aherutse gutangaza ihagarikwa ryo gutwara abantu muri rusange mu gihugu hose.

Muri Uganda, kuva haboneka umuntu wa mbere wanduye iyi ndwara tariki 20/03/2020 kugeza uyu munsi tariki 30/03/2020 hamaze kuboneka abantu 33 banduye iyi virus.

Perezida Museveni yavuze ko guhera saa sita z’iri joro uyu munsi ingendo z’abantu mu gihugu hose zibujijwe.

Yavuze ko uyu mwanzuro ufashwe utunguranye kugira ngo bibuze abantu guhita bakora ingendo bava mu mijyi bajya mu cyaro aho bashobora gushyira iyo ndwara abantu baho.

Museveni yavuze ko guhura kw’abantu barenze batanu bitemewe, kereka abari gushyingura.

Yavuze ko guhera ejo kuwa kabiri hashyizweho umukwabu uzajya utangira saa moya z’ijoro kugeza saa kumi n’imwe za mu gitondo, abantu bose bakaguma mu ngo zabo uretse abatwara imizigo.

Yatangaje ko kuva tariki 01/04/2020 inzu zose z’ubucuruzi zifunga uretse gusa izicuruza ibiribwa, imiti, n’ibikenerwa by’amatungo.

Aha yagize ati: "Ibi bigomba kubahirizwa mutazagira ngo ni wa munsi wo kubeshya."

Yavuze ko abakozi bose ba leta baguma mu ngo zabo kereka gusa abasirikare, abapolisi, abaganga n’abandi bazatangazwa na minisitiri w’intebe.

Museveni yavuze ko umuntu uzafatwa akoranya abantu benshi azakurikiranwaho icyaha cy’ubwinjiracyaha cyo kwica, kuko bazamufata nk’ushaka gukwiza iyi virus.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa