addresiya
Kigali
startimes

Perezida Trump agiye guhagarika by’agateganyo kwimukira muri USA kubera Coronavirus

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 21 April 2020 Yasuwe: 2371

Perezida Donald Trump wa leta zunze ubumwe za Amerika yatangaje ko azasinya itegeko rihagarika by’agateganyo kwimukira muri Amerika kubera icyorezo cya coronavirus.



Mu butumwa yatangaje muri iki gitondo (mu ijoro muri Amerika) yise iki cyorezo "igitero cy’umwanzi utaboneka" anavuga ko hakenewe "kurengera imirimo" y’Abanyamerika.

Nta makuru menshi yabitanzeho. Gusa abadashyigikiye ubutegetsi bwe bavuga ko ari kwitwaza iki cyorezo mu kurwanya ko abantu bakwimukira muri Amerika.

Iki gihugu ubu gifite abantu banduye Covid-19 bagera ku 782,159 abagera ku 41,816 imaze kubica.

Perezida Trump yatangaje ibi mu gihe ibiro bye White House binavuga ko iyi virus yatangiye gucogora, bityo bashobora gufungura igihugu ubuzima bugakomeza bisanzwe.

Leta ya Amerika yari iherutse kumvikana na Canada na Mexico kongera igihe cy’amabwiriza adasanzwe ku mipaka abuza abantu benshi kwambuka, bikageza hagati mu kwezi kwa gatanu.

Ingendo ziva mu Burayi no mu Bushinwa zijya muri Amerika nazo zarahagaritswe, nubwo abantu bafite Visa z’igihe gito z’akazi, kwiga na business bemererwa.

Impamvu zaba ziri inyuma y’iki cyemezo

Isesengura rya BBC

Anthony Zurcher umunyamakuru wa BBC muri Amerika ya ruguru avuga ko ibyemezo Donald Trump atangaza ku mbuga nkoranyambaga bigeze aho muri iki gihe bikemangwa cyane.

Avuga ko iki cyemezo yatangaje ku binjira muri Amerika kizagaragaza ububasha n’ishingiro ibikorwa bye kuri Twitter bifite.

Ntabwo ari ibanga ko Perezida Trump na benshi mu bajyanama be, bakibona abimukira muri Amerika nk’umutwaro aho kuba inyungu kuri Amerika. N’ibyo yanditse kuri Twitter, ko ibi bigamije kurengera ubuzima "n’imirimo y’abaturage bakomeye ba Amerika", birashimangira ibyo.

Birashoboka cyane ko iki kifuzo cye kizamaganwa n’abashyigikira ko abantu bimukira aho bashaka, bamwe mu bifuza inyungu z’ubucuruzi n’abasanzwe bahangana nawe muri politiki n’ibitekerezo.

Gusa ibi nta kibazo ku mugabo Trump ukunda intambara ya politiki no gusembura abo batavuga rumwe igihe cyose abonye akanya.

Mu myaka ine ishize, Perezida Trump yaharaniye ko hakazwa amategeko ku bashaka kwimukira muri Amerika, yifuza ko Abayisilamu babuzwa burundu cyangwa by’igihe gito kwinjira muri Amerika.

Mu gihe hateganyijwe amatora ku mwanya ariho mu mezi ari imbere, ubu azanye indi ngingo yo kumufasha.

Inkuru ya BBC

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Ibyaranze iminota 30 ya nyuma y’ubuzima bwa George Floyd wahagaritse ubuzima...

Ubuzima busa n’ubwahagaze muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kubera...
31 May 2020 Yasuwe: 4578 0

Igikomangoma cy’Ububiligi cyanduriye Coronavirus mu birori cyitabiriye mu...

Igikomangoma cyo mu Bubiligi cyanduye coronavirus nyuma yo kwitabira...
31 May 2020 Yasuwe: 661 0

Intare ebyiri zateraniye umugore ushinzwe kurinda icyanya zibamo...

Mu gihugu cya Australia haravugwa inkuru ibabaje y’umurinzi w’icyanya kibamo...
30 May 2020 Yasuwe: 4450 0

Trump yahagaritse imikoranire ya Amerika na OMS ashinja kuba igikoresho...

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yatangaje ko...
30 May 2020 Yasuwe: 669 0

Burundi: Havuzwe impamvu itari Coronavirus yajyanye Denise Nkurunziza muri...

Umwe mu bakora mu biro bya perezida Nkurunziza uyobora u Burundi...
29 May 2020 Yasuwe: 5970 2

Ipusi yavutse ifite amasura 2 yapfuye nyuma y’iminsi 4 irwana intambara...

Biscuits na Gravy, igikundiro cy’ijangwe yavutse ifite amasura abiri,...
29 May 2020 Yasuwe: 2869 0