skol
fortebet

Perezida Trump yabwiye igikomangoma cy’Ubwongereza Harry n’umufasha we Meghan kwirindira umutekano muri US

Yanditswe: Monday 30, Mar 2020

Sponsored Ad

skol

Perezida Donald Trump wa Leta zunze ubumwe za Amerika, yabwiye igikomangoma cyo mu Bwongereza Harry n’umufasha we Meghan Markle ko bagomba kwikora ku mufuka, kugira ngo Leta zunze ubumwe za Amerika zibacungire umutekano.

Sponsored Ad

Perezida Trump yabitangaje nyuma y’uko Harry na Meghan bageze muri Amerika bavuye muri Canada, aho bari bamaze igihe baba, aho yabinyujije kuri Twitter ye avuga ko Harry na Meghan bagomba kwiyishyurira ayo gucungirwa umutekano.

Ndi incuti ikomeye nkaba n’umufana w’umwamikazi w’Ubwongereza. Byari byatangajwe ko Harry na Meghan bavuye mu bwami bashobora gutura burundu muri Canada. Magingo aya bavuye muri Canada baza muri Amerika, ariko ntabwo Amerika izishyura kugira ngo bacungirwe umutekano. Bagomba kwishyura. Perezida Donald Trump.

Nyuma y’aya magambo ya Perezida Trump, Umuvugizi wa Harry na Meghan yavuze ko nta gahunda na bo bari bafite yo gusaba Amerika amafaranga yo kugira ngo bacungirwe umutekano.

Harry, Meghan n’umwana wabo Archie, bari bamaze igihe kinini cy’uyu mwaka wa 2020 baba muri Canada, nyuma yo kurira ibiruhuko bya Noheli n’Ubunani ku kirwa cya Vancouver bamazeho ibyumweru bitandatu.

Mu kwezi gushize Leta ya Canada yari yatangaje ko iri buhagarike ubufasha bwo kubacungira umutekano yabahaga, nyuma yo gutangaza ko bikuye mu nshingano z’ibwami, bikaba bisa naho Perezida Trump yateye ikirenge mu cya Canada.

Ibitangazamakuru byo muri Amerika bivuga ko Harry na Meghan bagiye gutura mu nzu Meghan afite i Los Angeles muri California, ari naho yarerewe.

Harry w’imyaka 35 y’amavuko, ari ku mwanya wa gatanu mu bashoboraga kuragwa ingoma y’Ubwami mu gihe umwamikazi Elizabeth II yaba atanze. We n’umufasha we Meghan baherutse gutangaza ko biyambuye inshingano bari bafite ibwami bagahitamo kubaho mu buzima busanzwe.

BBC ivuga ko ziriya nshingano zo kuba abanyamuryango bakomeye b’Ubwami bw’Ubwongereza bazazivaho byemewe n’amategeko ku wa 31 Werurwe, bigasobanura ko batazongera gukora inshingano mu cyimbo cy’umwamikazi Elizabeth II.

Mu mwaka ushize wa 2019 Prince Harry yatangaje ko yagiranye ubwumvikane buke n’umuvandimwe we mukuru, Prince William, uri ku mwanya wa kabiri mu bashobora kuragwa intebe y’ubwami, bigakekwa ko ubu bwumvikane ari bwo bwatumye afata icyemezo cyo kureka ziriya nshingano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa