skol
fortebet

Perezida Trump yishimiye imyanzuro y’urukiko rwamwemereye kubaka urukuta rutandukanya US na Mexico

Yanditswe: Thursday 09, Jan 2020

Sponsored Ad

Perezida Donald Trump yatangaje ko urukiko rwa gatanu rw’ubujurire rwamaze gutesha agaciro imyanzuro y’urukiko rw’ibanze, maze rumuha uburenganzira bwo kubaka urukuta runini rutandukanya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Mexique ruzatwara Biliyoni enye z’amadorari.

Sponsored Ad

Nyuma y’igihe ahangana n’abademokarate banze kumushyigikira ku gitekerezo cyo kubaka urukuta rurerure rubuza abimukira b’abanya Mexico kwinjira muri Amerika,perezida Trump yashyigikiwe n’urukiko rwamwemereye kurwubaka.

Trump abinyujije kuri Twitter yagize ati “Urukiko rwa 5 rw’ubujurire rwatesheje agaciro urukiko rwibanze ruduha uburenganzira bwo kubaka urukuta runini cyane rwari rukenewe cyane ku mupaka wo mu magepfo.Miliyari 4 z’amadolari nizo zikenewe.Urukuta rwose rwatangiye kubakwa nako rugiye gutangira.”

Umuvugizi wa White House,Stephanie Grisham, yavuze ko kubaka uru rukuta ari insinzi ikomeye kuko ngo Amerika igomba kugira imipaka itekanye ndetse ngo uru rukuta ruzuzura byanze bikunze.

Trump yiyamamaje asezeranya uru rukuta rukumira abimukira gusa imyaka 3 yari ishize nta gikorwa aho byari impaka gusa we n’abademokarate.

Abimukira benshi bagerageza kwambuka ubutayu n’umugezi kugira ngo binjire muri US aho baba bahunze ihohoterwa,ubukene biba biri iwabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa