skol
fortebet

Perezida Trump yisubiyeho ku gusimbuza Obamacare

Yanditswe: Sunday 26, Mar 2017

Sponsored Ad

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ku munota wa nyuma yanze ko inteko ishinga amategeko itora itegeko rigena uko Abanyamerika bivuza yari yashyizeho ngo risimbure ACA (Obamacare) ryashyizweho n’uwamubanjirije Barack Obama.
Ejo hashize, ubwo haburaga iminota mike ngo inteko itorere iryo tegeko rishya, Trump yasabye abayobozi b’ishyaka ry’Abarepubulikani kubiburizamo kuko yari yamaze kubona ko benshi batarishyigikiye.
Reuters ivuga ko Umukuru w’Inteko, Paul Ryan, (...)

Sponsored Ad

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ku munota wa nyuma yanze ko inteko ishinga amategeko itora itegeko rigena uko Abanyamerika bivuza yari yashyizeho ngo risimbure ACA (Obamacare) ryashyizweho n’uwamubanjirije Barack Obama.

Ejo hashize, ubwo haburaga iminota mike ngo inteko itorere iryo tegeko rishya, Trump yasabye abayobozi b’ishyaka ry’Abarepubulikani kubiburizamo kuko yari yamaze kubona ko benshi batarishyigikiye.

Reuters ivuga ko Umukuru w’Inteko, Paul Ryan, Umurepubulikani, yari yakoze iyo bwabaga ngo haboneke amajwi 218 kugira ngo iryo tegeko ritorwe, ariko biba iby’ubusa.

yuma y’uko iryo tegeko rya Trumpcare riburijwemo, Ryan yagize ati “Tugiye kuba dukoresha Obamacare mu gihe kiri imbere nta kundi.”

Abarepubulikani bavuga ko Obamacare yazamuye ibiciro by’ubwishingizi bw’ubuzima ariko abademokarate bo bavugaa ko yatumye Abanyamerika babarirwa muri miliyoni batagiraga ubwishingizi bwo kwivuza babuhabwa.

Trump yavuze ko ukunanirwa gusimbuza Obamacare byatewe n’abademokarate bamurwanyije kuva na mbere hose

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa