skol
fortebet

Senegal nicyo gihugu cya mbere kigiye kugerageza umuti wa Covid-Organics bivugwa ko uvura Coronavirus

Yanditswe: Sunday 26, Apr 2020

Sponsored Ad

skol

Nta Cyumweru kirahita nyuma yuko igihigu cya Madagascar kimuritse ku mugaragaro umuti gakondo bise CVO cyangwa Covid-Organics bivugwa ko waba uvura Coronavirus, uyu muti watangiye kwifuzwa na bimwe mu bihugu bya Afurika.

Sponsored Ad

Nkuko Perezida Andry Rajoelina wa Madagascar yabitangaje, mugenzi we Macky Sall uyobora igihugu cya Sénégal, mu kiganiro bagiranye yamusabye ku muti wa Covid Organics. Mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye ku munsi w’ejo, yagize ati:

Afurika irakora kandi ikirinda Covid-19. Ndashimira Perezida Macky Sall ku kiganiro twagiranye n’icyizere afite. Sénégal yashimiye Madagascar ku bw’umuti wayo gakondo wa Covid-Organics inaba igihugu cya mbere kiwusabye. Harakabaho Afurika n’umutungo kamere wayo.

Sénégal ikaba yabaye igihugu cya mbere muri Afurika gisabye Madagascar kuri uriya muti, gusa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ishobora nayo gutera ikirenge mu cyayo

Perezida Macky Sall na we abinyujije kuri Twitter ye yashimiye Rajoelina ku biganiro byiza bagiranye byari bigamije gusangira ubunararibonye buzafasha mu guhangana na Covid-19. Perezida Sall yagize ati:

Nishimiye kungurana ibitekerezo na Perezida Andry Rajoelina, mu gusangira ubunararibonye n’ibikorwa byiza bigamije kurwanya Covid-19. Ndashima imbaraga za Madagascar mu gushakisha ibishoboka by’ubuvuzi Senegal yungukiyemo.

Umuti wa Covid-Organics, ukozwe mu byatsi byitwa Artemisia – umuti byemejwe ko ukoreshwa mu kuvura Malaria. Ni umuti kandi ukozwe no mu bindi byatsi gakondo byo muri Madagascar nk’uko ikigo cya Madagascar gikora ubushakashatsi (IMRA) cyabitangaje.

Ubwo Perezida Rajoelina yamurikaga uriya muti ku wa 20 Mata 2020, yavuze ko bawugeragereje ku bantu babiri ukabakiza. Yagize ati:

Twakoze isuzuma, abantu babiri ubu bakijijwe n’uyu muti. Iki ni icyayi cy’ibyatsi kivura mu minsi irindwi. Ninjye wa mbere uyu munsi uri buwunywere imbere yanyu, mubone ko ukiza kandi utica.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS, riherutse gushidikanya ku buziranenge bw’umuti wa Madagascar rivuga ko nta kimenyetso cyerekana ko uvura, bijyanye n’uko nta bihamya byawo bishingiye kuri siyansi byigeze bigaragazwa.

Ibitekerezo

  • Ubu abanyafurika bategereje ko abazungu bababwira ngo "sawa"
    ntabyo bazababwira, ahubwo hafi aha barawigana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa