skol
fortebet

Seychelles yatangaje umuntu wa mbere wahitanwe na Covid-19

Yanditswe: Tuesday 05, Jan 2021

Sponsored Ad

Igihugu cya Seychelles cyatangaje ko umuntu wa mbere yahitanywe n’icyorezo cya Covid-19, gifatira mu myanya y’ubuhumekero,giterwa na coronavirus.

Sponsored Ad

Uyu nyakwigendera yari umugabo w’imyaka 57, akaba yari yagiye mu bitaro bucya ari umwaka mushya, nk’uko biri mu itangazo ryasohowe na Minisiteri y’Ubuzima muri icyo gihugu.

Ejo ku wa mbere, Perezida Wavel Ramkalawan yabwiye abanyamakuru ati: “Ibintu birimo kuba bibi cyane kandi buri muntu agomba kugira amakenga”.

Amakuru aturuka muri Seychelles kandi atangaza ko ku mugoroba wo ku cyumweru, abantu 16 bashya ari bo banduye.

Seychelles n’ikirwa kigizwe n’ibice 115 cyatangaje ko umuntu wa mbere wanduye iki cyorezo ku wa 14 Werurwe umwaka ushize wa 2019. Abagera kuri 322 nibo bamaze kwandura, ariko muri bo 223 barakize.

Mu cyumweru gishize, Leta yafashe ingamba zikomeye zo kwirinda iki cyorezo zirimo gufunga insengero, utubari, amazu yo gukoreramo siporo hamwe n’amashuri, nyuma y’aho bigaragariye ko imibare y’abandura igenda yiyongera.

Hafashwe kandi n’ingamba zo guhagarika urujya n’uruza, abantu bagasabwa gukorera ibikorwa byabo hifashishijwe ikoranabuhanga,uretse ibikorwa bya ngombwa.

Ibitekerezo

  • My spouse and i were now thrilled that Louis managed to do his survey from the precious recommendations he obtained from your site. It’s not at all simplistic to just find yourself giving freely procedures many people might have been trying to sell. So we take into account we have the writer to thank for that. The main illustrations you made, the simple web site navigation, the friendships you can help to foster - it’s got many fabulous, and it’s really letting our son in addition to us reckon that this subject is pleasurable, and that is rather indispensable. Thanks for all the pieces!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa