skol
fortebet

Somalia: Se w’umwana w’imyaka 12 wasambanyijwe n’abagabo bakuze bakamwica yihitiyemo abica ababikoze

Yanditswe: Wednesday 12, Feb 2020

Sponsored Ad

Se w’umukobwa w’imyaka 12 wo muri Somalia yavuze ko umuryango we ari wo wihitiyemo abo kwica abagabo babiri bahamwe n’icyaha cyo kumusambanya barangiza bakamwica.

Sponsored Ad

Abdifatah Abdirahman Warsame na Abdishakur Mohamed Dige bishwe barasiwe mu ruhame mu mujyi wa Bossasso muri leta ya Puntland, mu gitondo cy’ejo ku wa kabiri.

Ilyas Aden, se w’uwo mukobwa, yabwiye umunyamakuru wa BBC kuri telefone ko yari yavuganye n’abo bagabo mbere yuko bicwa bakamwemerera ko koko basambanyije umukobwa we, basaba n’imbabazi.

Bwana Aden yavuze ko abategetsi bo muri ako karere bari bamubajije niba ashaka kwihitiramo abica abishi b’umukobwa we cyangwa se niba abiharira inzego z’umutekano zikabiyicira.

Yavuze ko yahisemo ko abo yitoranyirije ari bo bica barashe abo bagabo babiri.

Nyuma yaho, yabwiye ibitangazamakuru byo muri ako karere ko yagenzuye imirambo ngo arebe neza niba koko abo bagabo bapfuye.

Uwo mukobwa we witwa Aisha Ilyaas Aden yarashimuswe, arasambanywa ndetse yicirwa hafi y’iwabo i Galkayo mu mwaka ushize.

Ibyo yakorewe byateje uburakari bukomeye ndetse bituma haba n’imyigaragambyo mu gihugu hose yo kubyamagana.

Inkuru ya BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa