skol
fortebet

Tanzaniya yahagaritse ubutumwa bwo kuboneza urubyaro bwanyuzwaga mu itangazamakuru

Yanditswe: Friday 21, Sep 2018

Sponsored Ad

Leta ya Tanzaniya yategetse ikigo gitanga inkunga cyo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika guhagarika "aka kanya" amatangazo yo kwamamaza akangurira kuboneza urubyaro kinyuza mu bitangazamakuru byo muri Tanzaniya.

Sponsored Ad

Mpoki Ulisubisya, umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’ubuzima muri Tanzaniya, yabwiye iki kigo cyitwa FHI 360 ko kigomba gukurikiza iryo tegeko ako kanya.

Mu ibaruwa yo ku itariki ya 19 y’uku kwezi kwa cyenda, Bwana Ulisubisya agira ati:"Nsabye ko muhagarika aka kanya gutangaza [mu bitangazamakuru] no mu bundi buryo bwo gutangaza, ibikorwa byose bijyanye no kuboneza urubyaro, kugeza igihe muzongera guhererwa andi mabwiriza."

Ibiro ntaramakuru Reuters byatangaje ko byagerageje kuvugana n’iki kigo cyahagaritswe ariko ko ntacyo byatangarijwe n’iki kigo.

BBC yatangaje ko ibi bibaye nyuma yaho Perezida John Magufuli avuze ku itariki ya 9 y’uku kwezi kwa cyenda ko abagore bakwiye kureka gukoresha imiti yo kuboneza urubyaro kubera ko Tanzaniya icyeneye ko abantu barushaho kororoka.

Icyo gihe Depite Cecil Mwambe utavuga rumwe n’ubutegetsi yanenze ayo magambo ya Bwana Magufuli, avuga ko anyuranyije na gahunda y’ubuzima y’iki gihugu.

Mu mwaka wa 2016, Bwana Magufuli na bwo yavuze amagambo nk’ayo. Nyuma yo gutangiza gahunda yo kwigira ubuntu mu burezi bw’ibanze no mu mashuri yisumbuye, yagize ati:"Abagore ubu bashobora kujugunya imiti yo kuboneza urubyaro. Uburezi ubu ni ubuntu."

Tanzaniya ituwe n’abaturage barenga miliyoni 53. 49% byabo bakaba batunzwe n’amadolari y’Amerika atageze kuri abiri buri munsi.

Mu buryo bw’impuzandengo, umugore wo muri Tanzaniya abyara abana barenga batanu mu buzima bwe - umwe mu mibare iri hejuru cyane ku isi.

Kuva yagera ku butegetsi mu mwaka wa 2015, Perezida Magufuli yashyizeho ingamba nyinshi zitavugwaho rumwe. Nko mu mwaka ushize wa 2017, yavuze ko abanyeshuri b’abakobwa batwaye inda babuzwa kongera kwiga nyuma yo kubyara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa