skol
fortebet

Ubutaliyani:Abantu 627 bahitanywe n’icyorezo cya covid-19 ku munsi umwe

Yanditswe: Saturday 21, Mar 2020

Sponsored Ad

Igihugu cy’Ubutaliyani cyakoze agahigo kabi cyane ko kugira abantu benshi cyane bahitanywe na Coronavirus mu gihe kingana n’umunsi umwe aho abagera kuri 627 bapfuye ku munsi w’ejo kuwa Gatanu taliki ya 20 Werurwe 2020.

Sponsored Ad

Nubwo Ubushinwa aribwo bwatangiriyemo iki cyorezo,ntibwigeze bugira umubare munini w’abahitanywe nacyo ku munsi umwe nk’uyu wo mu Butaliyani.

Mu masaha 24 gusa,abantu 627 bapfuye mu Butaliyani bahita buzuza umubare w’abantu 4,032 bamaze guhitanwa n’iki cyorezo muri iki gihugu.

Amakuru avuga ko impamvu ikomeye Coronavirus yageze mu Butaliyani igasya itanzitse ari uko iki gihugu gifite umubare munini w’abasaza kandi ngo iyo ibagezemo ntiborohera.

Uyu mubare uteye ubwoba wahise utuma Leta noneho ibuza abantu gukora siporo zoroheje nko kwirukanka,gutwara amagare ndetse n’aho imodoka zihagarara harafungwa.

Ubutaliyani bwamaze guca ku bushinwa ku mubare munini w’abamaze guhitanwa n’iki cyorezo ndetse ku munsi w’ejo abantu bashya 5,986 banduye iki cyorezo kiri kumara abantu.

Ibitekerezo

  • Imana itabare abataliyani

    Imana nitabare

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa