skol
fortebet

Ubwongereza bwafungiye abaturage babwo bari baturutse mu Bushinwa mu kigo cya gisirikare kugira ngo batanduza abandi Coronavirus

Yanditswe: Wednesday 29, Jan 2020

Sponsored Ad

Leta y’Ubwongereza yanze gushyira ubuzima bw’abaturage bayo mu kaga,niko gufata abaturage bayo bari baturutse mu Bushinwa aho icyorezo cya Coronavirus kiri guca ibintu ibafungira mu kigo cya gisirikare bagomba kumaramo ibyumweru 2 badahura n’abantu hanze.

Sponsored Ad

Ibi byakozwe mu rwego rwo guha akato aba bantu kugira ngo hataba hari uwakuye icyorezo mu Bushinwa akagikongeza mu bandi kuko cyandura cyane.

Aba bongereza ngo bagomba gufungirwa mu kigo cya gisirikare kugeza ibyumweru 2 bishize kabone nubwo baba nta bimenyetso by’iki cyorezo bafite.

Bitezwe ko Abongereza 200 bagomba kuva mu mujyi wa Wuhan hatangiriye iki cyorezo ari nayo mpamvu Leta yiyemeje kubafunga bose mu gihe cy’ibyumweru 2 bo n’abandi bantu bose bazajya baturuka mu Bushinwa.

Abahinzwe ubuzima muri UK bavuze ko aba baturage bakwiriye kumara iminsi 14 bafungiwe ahantu ndetse basuzumwa mu rwego rwo kurinda ko haba hari uwanduye Coronavirus akayanduza abandi.

Umunyamabanga mu kigo cy’ubuzima cy’Ubwongereza, Matt Hancock,yagize ati “Baraguma mu kato bahabwa buri kimwe mu gihe cy’iminsi 14,baba bafite ibimenyetso cyangwa ntabyo bafite.

Turi gukora ibishoboka byose ngo abantu bacu bave muri Wuhan.Umutekano w’abantu nicyo cya mbere.Buri wese uzaturuka Wuhan azajyanwa mu kato k’iminsi 14 ahabwa imiti n’ubufasha butandukanye.”

British Airways yahisemo guhagarika ingenzo zayo zerekeza mu Bushinwa kubera iki cyorezo kimaze guhitana abantu 132 mu gihe abandi 6,000 barwaye.

Ibitekerezo

  • Ariko ibi ni bya bihe by’Imperuka biruhije bivugwa muli Bible.Nubwo abantu nyamwinshi batabyemera,imana yashyizeho "umunsi w’imperuka" nkuko Ibyakozwe 17 umurongo wa 31 havuga.Kuli uwo munsi,izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze gusa abantu bayumvira.Byisomere muli Imigani 2,imirongo ya 21 na 22.Kuli uwo munsi uteye ubwoba cyane nkuko bible ivuga muli Yoweli 2,umurongo wa 11,Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga.Izaha ubutegetsi bw’isi yose Yesu nkuko tubisoma mu Ibyahishuwe 11,umurongo wa 15.Hanyuma Yesu ahindure isi yose paradizo.Niba dushaka KUROKOKA kuli uwo Munsi,dushake imana cyane,twe kwibera mu byisi gusa.Ni Imana ubwayo ibidusaba muli Zefaniya 2,umurongo wa 3.Byaba byiza uhasomye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa