skol
fortebet

Uganda: Perezida Museveni ni umwe mu basaga miliyoni 2 bateraniye i Namugongo mu misa yo kwibuka abahowe Imana

Yanditswe: Saturday 03, Jun 2017

Sponsored Ad

Abakristu Gatolika n’Abangilikani basaga miliyoni ebyiri, barimo na Perezida Museveni, bateraniye i Namugongo muri Uganda mu gitambo cya Misa yo kwibuka abahowe Imana b’i Bugande bishwe n’Umwami Kabaka Mwanga.
Hashize imyaka 128 abahowe Imana b’i Bugande bitabye Imana bazize kwanga kwihakana izina rya Yezu Kristu. Hari ku ngoma y’umwami Kabaka Mwanga wategekaga ubwami bwa Buganda, aho ni mu mwaka wa 1886.
Ku itariki ya 3 Kamena buri mwaka nibwo Abakristu baturuka mu mpande zose z’Isi bagana i (...)

Sponsored Ad

Abakristu Gatolika n’Abangilikani basaga miliyoni ebyiri, barimo na Perezida Museveni, bateraniye i Namugongo muri Uganda mu gitambo cya Misa yo kwibuka abahowe Imana b’i Bugande bishwe n’Umwami Kabaka Mwanga.

Hashize imyaka 128 abahowe Imana b’i Bugande bitabye Imana bazize kwanga kwihakana izina rya Yezu Kristu. Hari ku ngoma y’umwami Kabaka Mwanga wategekaga ubwami bwa Buganda, aho ni mu mwaka wa 1886.

Ku itariki ya 3 Kamena buri mwaka nibwo Abakristu baturuka mu mpande zose z’Isi bagana i Namugongo aho bazirikana Abahowe Imana 45 barimo 22 b’Abagatolika n’abandi 23 b’Abangilikani. Aba bose bishwe batwitswe hagati y’umwaka wa 1885 -1887.

Iyi misa ikaba yitabiriwe n’abayobozi batandukanye ndetse n’umukuru w’igihugu Perezida Museveni akaba yayitabiriye. Ibi byatumye umutekano ukazwa kurushaho aho abasirikari n’abapolisi bigabye mu duce twose dukikije agace ka Namugongo. Ndetse hakozwe igenzura rikomeye ku kibuga kiberaho igitambo cya Misa mbere y’uko abantu batangira kuhajya.

Uyu mwaka, abibuka bazirikanye ku nsanganyamatsiko igira iti “Dukomere mu kwemera twigishijwe” iboneka muri Bibiliya (Abanyakolosi:2,7). Iyi nsanganyamatsiko ikangurira abemera bose gukomera ku kwemera mu buzima bwabo, mu miryango, aho bakorera ndetse n’ahandi hose bagenda.

Igitambo cya Misa kirayoborwa na Nyiricyubahiro Musenyeri Vincent Kirabo wa Diyosezi ya Hoima.

Nk’uko bitangazwa na Padiri Innocent Bukenya, uhagarariye shaperi y’i Namugongo, iyi Misa irateraniramo abantu baturutse mu bihugu nka Tanzaniya, Kenya, Malawi, Kongo Kinshasa n’Abagande babakiye.

Igisonga cya Musenyeri wa Diyosezi ya Kampala, Dr. Cyprian Kizito Lwanga aganira na Daily Monitor mu gitondo cy’uyu wa Gatandatu yagize ati “Ndumva ukwemera kw’abakora uru rugendo kwankoze ku mutima pe. Ku bwanjye, ibi binyereka ko ukwemera kugenda gukura kurushaho kandi ibitangaza bibakorerwaho rwose, by’umwihariko abakoresha amazi y’ikiyaga cy’abahowe Imana twibuka.”

Kuwa 6 Kamena 1920, nibwo Papa Benedigito wa XV yatoye Abahowe Imana 22 b’i Bugande nk’Abahire. Naho kuwa 18 Ukwakira 1964 Papa Pawulo wa VI abagira Abatagatifu.

Ibitekerezo

  • Ni byiza gukora urugendo nyobokamana kuko rufasha abarukora kwitagatifuza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa