skol
fortebet

Uganda: Umudepite yabeshyuje amakuru amubika ko yapfuye

Yanditswe: Wednesday 17, Jan 2018

Sponsored Ad

Umudepite wo mu gihugu cya Uganda witwa Deogratius Kiyingi urwariye mu bitaro byo mu gihugu cya Thailand yamaganye amakuru avuga ko yamaze gushyiramo umwuka avuga ko ari abanyapolitiki babyihishe inyuma.
Yagize ati “Ntabwo ari byo, naje hano abaganga barimo kunyitaho kandi uko meze ntabwo bikanganye. Ndabiginze ayo makuru ntimuyafate nk’ ukuri ndabizi ko arimo gukwirakwizwa”
Iyi ntumwa ya rubanda ku wa Gatandatu w’ icyumweru gishize nibwo yafashe indege yerekeza kwivuriza mu bitaro bya (...)

Sponsored Ad

Umudepite wo mu gihugu cya Uganda witwa Deogratius Kiyingi urwariye mu bitaro byo mu gihugu cya Thailand yamaganye amakuru avuga ko yamaze gushyiramo umwuka avuga ko ari abanyapolitiki babyihishe inyuma.

Yagize ati “Ntabwo ari byo, naje hano abaganga barimo kunyitaho kandi uko meze ntabwo bikanganye. Ndabiginze ayo makuru ntimuyafate nk’ ukuri ndabizi ko arimo gukwirakwizwa”

Iyi ntumwa ya rubanda ku wa Gatandatu w’ icyumweru gishize nibwo yafashe indege yerekeza kwivuriza mu bitaro bya Phyanthai mu mugi wa Bangkok mu gihugu cya Thailand.

Uyu mugabo ku ikubitiro yari afite ikibazo cy’ umwijima, uburwayi bwari mu mwijima nibwo byakomeje bugera no ku mpyiko. Yabanje kuvurirwa mu bitaro byo muri Kenya ariho yakuwe mu cyumweru gishize ajyanwa muri Thailand.

Depite Kayingi yabwiye abamushyigikiye ati Ubu nshobora kurya, abari ku ruhande rwanjye ntimugire ubwoba, ndimo koroherwa umuntu ku muntu vuba bidatinze nzaba nagarutse mu rugo”

Hon. Kayingi arwajwe n’ umugore we akaba n’ Umunyamabanga wa muri Minisiteri y’ urubyiruko ushinzwe abana Florence Nakiwala Kiyingi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa