skol
fortebet

Umoja , Agace gafite umwihariko wo guturwa n’abagore gusa !

Yanditswe: Friday 01, Sep 2017

Sponsored Ad

Mu gihugu cya kenya hari umudugudu witwa Umoja ufite umwihariko wo guturwa n’abagore gusa, aba biyemeje gutura bonyine bitewe n’ihohoterwa bakorerwaga n’abagabo no kuba nta burenganzira na bucye babaga bafite ku mitungo iyo ariyo yose
Umoja bisobanuye ubumwe mu giswahili, ni umudugudu uherereye ahitwa Samburu mu majyaruguru y’igihugu cya Kenya mu birometero 380 uvuye mu murwa mukuru w’iki gihugu. Umoja ni umudugudu utuwe n’abagore gusa nta bagabo bemerewe kuhatura, washinzwe n’uwitwa Rebecca (...)

Sponsored Ad

Mu gihugu cya kenya hari umudugudu witwa Umoja ufite umwihariko wo guturwa n’abagore gusa, aba biyemeje gutura bonyine bitewe n’ihohoterwa bakorerwaga n’abagabo no kuba nta burenganzira na bucye babaga bafite ku mitungo iyo ariyo yose

Umoja bisobanuye ubumwe mu giswahili, ni umudugudu uherereye ahitwa Samburu mu majyaruguru y’igihugu cya Kenya mu birometero 380 uvuye mu murwa mukuru w’iki gihugu.
Umoja ni umudugudu utuwe n’abagore gusa nta bagabo bemerewe kuhatura, washinzwe n’uwitwa Rebecca Lolosoli mu mwaka w’1990.

Ese ni ukubera iki aba bagore bahisemo kujya gutura mu gace kabo?

Abagore bo muri Samburu babagaho badafite uburenganzira na bucye yaba ku butaka cyangwa indi mitungo iyo ariyo yose, ahubwo bagafatwa nk’imitungo y’abagabo babo.

Ibi byabaviragamo gufatwa ku ngufu, gushyingirwa ku gahato, gukubitwa n’ibindi byinshi bijyanye n’ihohoterwa harimo ndetse no gukatwa bimwe mu bice by’ imyanya myibarukiro ibi bwizwi female genital mutilation mu rurimi rw’icyongereza.

Inkuru ya Royal TV ivuga ko mu ntangiriro ya za 90, hari ibirego bisaga 600 by’abagore bafashwe ku ngufu n’abasirikare b’ Abongereza, ariby byaje gutuma abagabo b’aba bagore babata cyangwa bakabirukana ngo batabanduza indwara kuko babitaga ko bahumanyijwe.

Nyuma y’ uko rero aba bagore bisanze bonyine badafite aho baba, igitekerezo cyo gushinga Umoja cyaje ubwo.

Rebecca Lolosoli nk’umwe mu bashinze uyu mudugudu w’abagore gusa yagize iki gitekerezo ubwo yarari mu bitaro nyuma yo gukubitwa bikomeye n’abagabo bashaka kumwigisha isomo ngo ntazongere kujya agerageza kuvugira abagore n’uburenganzira bwabo.

Yagize ati : “Reka nkubwire uko twatangiye; Nk’umugore w’umu Samburu nta burenganzira ufite, niba umugabo ashatse kukwica,afite uburenganzira bwo kukwica igihe ashakiye kubera ko uri nk’umutungo.

Yakomeje agira ati "Nuko abagabo biyemeza kurwanya no gukuraho agace kacu ,natwe turavuga tuti ntituzahava, reka batwice nibura hazavugwe amateka ko abagore bose bari batuye uyu mudugudu bishwe.”

Nubwo ariko aba bagore batorohewe no gushinga uyu mudugudu wabo dore ko abagabo babasangagayo bakabakubita, ndetse bagafunga imihanda ijyayo ngo abakerarugendo batagerayo ntibyababujije kwigarurira aka gace.

Kuri ubu, Umoja ituwe n’abagore 47 n’abana 200. Abahatuye batunzwe no gukora imirimbo nk’amaherena, ibinigi byo mu ijosi, ibikomo n’ibindi bitandukanye bikozwe mu masaro, ubukerarugendo kandi nabwo buri mu bibinjiriza cyane,
biyubakiye amashuri aho abana bahakuriye babasha kwiga.

Abagore bo muri Umoja kandi bagerageza no kwigisha abandi bagore bo mu midugudu ihaturiye uburenganzira bwabo,uburinganire ndetse no kurwanya ihohoterwa.

Amazu babamo bayiyubakira bakoresheje icyondo kivanze n’amase y’inka.
Abagabo ntibemerewe gutura muri uyu mudugudu, gusa bashobora kuza kubasura banakurikije amabwiriza y’abagore bahatuye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa