skol
fortebet

Umudipolomate w’Ubwongereza mu Bushinwa yakoze benshi ku mutima kubera ukuntu yatabaye umugore wari ugiye kurohama

Yanditswe: Tuesday 17, Nov 2020

Sponsored Ad

Nubwo ari umunyacyubahiro,Bwana Stephen Ellison,uherutse koherezwa guhagararira Ubwongereza mu Bushinwa ari gushimwa na benshi kubera ukuntu yatabaye umugore wari mu mazi ari kurohama yabuze umutabara.

Sponsored Ad

Uyu mudipolomate warimo kwigendera yabonye umugore uri kurohama mu mazi mu gihe benshi bari bahagaze bari kurebera ndetse nibo bamufashe amashusho barayakwirakwiza.

Stephen Ellison n’umudipolomate mushya uherutse kohererwa n’Ubwongereza mu Bushinwa ahitwa Chongqing yarimo gutembera mu mujyi umwe ushaje kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize hanyuma undi mukerarugendo agwa mu mazi.

Bwana Ellison w’imyaka 61 wakinaga umukino wa Triathlon,akimara kubona ko uyu mugore ari kurohama yahise yiroha mu mazi kumutabara ndetse ngo uyu mugore yari yamaze guta ubwenge.

Umwe mu bayobozi witwa Dominic Raab yavuze ko atewe ishema na Bwana Ellison warokoye ubuzima bw’umunyamahanga.

Uku kurohama kwabaye kuwa 14 Ugushyingo 2020,mu mujyi wa Zhongshan muri Chongqing, Mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’Ubushinwa.

Nkuko amashusho yakwirakwijwe hirya no hino ku isi,yagaragaje umugore wari uhagaze ahantu habi,anyerera akagwa mu mugezi.

Abantu barebaga bavugije insure cyane ubwo uyu mugore yari amaze kugwa muri uyu mugezi utemba ariko nta wari ufite ubushake bwo kumutabara.

Uyu mugore yabanje guhatana n’amazi ariko atangira kurohama aribwo uyu mudipolomate yasimbutse mu mazi aramutabara amujyana ahari umutekano abari bashungereye baza kumuha ubufasha bwibanze.

Uyu mugore yahise atangira guhumeka ndetse nta bikomere yagize.




Umudipolomte Ellison watabaye umugore wari ugiye kurohama

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa