skol
fortebet

Umugangakazi w’Umutaliyani yiyahuye nyuma yo gusanganwa Coronavirus

Yanditswe: Wednesday 25, Mar 2020

Sponsored Ad

Umugangakazi [nurse] wo mu Butaliyani witwa Daniela Trezzi yasanzwe aho yakoreraga yiyahuye nyuma yo gupimwa agasanganwa icyorezo cya COVID-19 agakeka ko yanduje abantu benshi cyane.

Sponsored Ad

Daniela Trezzi w’imyaka 34 yari umwe mu baganga wakoraga cyane mu kwita ku banduye Coronavirus mu gace ka Lombardy kazahajwe n’iki cyorezo kurusha utundi mu gihugu cy’Ubutaliyani.

Ishyirahamwe ry’abaganga muri iki gihugu ryaraye risohoye itangazo rivuga ko bari mu gahinda ko kubura mugenzi wabo witangaga cyane.

Iri shyirahamwe ryavuze ko muganga Trezzi yagize agahinda gakabije ko kumva ko yaba yaranduje abantu benshi barimo na bagenzi be kandi bari bariyemeje kurandura iki cyorezo muri iki gihugu.

Ibi bije nyuma y’aho umubare w’abahitanwe na Coronavirus ku munsi w’ejo wiyongereye cyane aho abagera kuri 743 bapfuye mu masaha 24 gusa.

Abantu bashya banduye ku munsi w’ejo baraganutse cyane bagera ku munani ku ijana aho aribwo bwa mbere umubare umanutse uhereye kuwa 21 Gashyantare 2020 ubwo hapfaga umuntu wa mbere.

Daniela Trezzi yitaga ku barwayi barembye cyane mu bitaro bya San Gerardo biherereye ahitwa Monza mu birometero bike uvuye mu mujyi wa Milan.

Umuyobozi w’ibitaro Trezzi yakoragamo witwa Mario Alparone yavuze ko uyu mugore yari arwaye guhera kuwa 10 Werurwe ndetse bagenzi be batamwitayeho.

Imibare iherutse gukorwa yagaragaje ko abakora mu buvuzi bagera kuri 5,760,banduye coronavirus.mu Butaliyani abantu basaga 69,176 banduye iki cyorezo.

Ibitekerezo

  • Twese twari dukwiye kwibaza aho iyi Coronavirus ijyana isi.Aho ntibyaba ari bya bindi Yezu yavuze ko mu minsi ya nyuma abantu bazagira ubwoba bw’ibintu birimo kubera ku isi nkuko tubisoma muli Luka igice cya 21,umurongo wa 26?Nange ndahamya ko turi mu minsi ya nyuma.Murebe ibintu bibi birimo kubera ku isi.Harimo iyi Virus yamaze abantu,ibiza bifite ubukana budasanzwe,ibitwaro Amerika,Russia na China barimo gukora biteye ubwoba bitabagaho mbere,bishobora kurimbura isi mu kanya gato (hypersonic missiles),etc... Rwose nk’umukristu,nange ndahamya ko iki atari igihe cyo kudamarara,ahubwo koko dukwiye gushaka Imana cyane,twitegura imperuka isaha n’isaha.Tuge twibuka ko na mbere y’Umwuzure wo ku gihe cya Nowa,Imana yabanje "kuburira abantu",ikoresheje Nowa.Mwibuke ko abantu bari batuye isi icyo gihe banze kumva ibyo Nowa yababwiraga,kugeza igihe Umwuzure wazaga ukabica bose,hakarokoka abantu 8 gusa.Yesu wavuze iyo nkuru,yahamije ko ariko bizagenda nagaruka ku munsi w’imperuka.Bisome muli Matayo,igice cya 24,imirongo ya 37 kugeza kuli 39.Rwose iyi Coronavirus ni umuburo (warning). Duhaguruke dushake Imana cyane,kugirango tuzarokoke "uwo munsi uteye ubwoba cyane "nkuko bible ivuga muli Yoweli 2,umurongo wa 11.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa