skol
fortebet

Umukecuru wo muri Espagne ufite imyaka 113 yarokotse Coronavirus mu gihe imaze guhitana abarenga 26920 muri iki Gihugu

Yanditswe: Friday 15, May 2020

Sponsored Ad

skol

Umukecuru ufite imyaka 113 utuye mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bwa Espagne mu Ntara ya Girona, yakize icyorezo cya Coronavirus kimaze guhitana abarenga 26920 mu gihugu cye.

Sponsored Ad

Itangazamakuru ryo muri Espagne ryatangaje ko kuri uyu wa Mbere, aribwo uyu mukecuru witwa Maria Branyas, yasuzumwe basanga yamaze gukira iki cyorezo.

Maria Branyas ubwo yasanganwaga Coronavirus, yashyizwe mu kato muri imwe mu nzu akomeza kwitabwaho, nyuma yongeye gusuzumwa basanga yamaze gukira.

Itangazamakuru rivuga ko hari abandi bantu babiri babanaga muri iyo nzu nabo barimo kuvurwa iki cyorezo bo bapfuye.

Amakuru avuga ko ubwo uyu mukecuru yari akiri muto, yanakize ikindi cyorezo gikomeye cy’ibicurane bya Espagne.

Ibi bicurane byishe abantu benshi mu kinyejana cya 20 kuva mu 1918 kugeza mu 1920, barenga miliyoni 50.

Uyu mukecuru yavukiye muri Mexique mu 1907, nyuma aza kwerekeza mur Espagne mu gihe cy’intambara ya Kabiri y’Isi ari kumwe na se wari umunyamakuru wakomokaga muri iki gihugu.

Yabyaye abana batatu umwe muri aba afite imyaka 86 n’abazukuru 11, umukuru afite imyaka 60 n’abuzukuruza 13.

Amaze imyaka irenga 20 ari mu kigo cyita ku bageze mu zabukuru mu Mujyi wa Olot.

Ikigo cyitwa Gerontology gikora ubushakashatsi, kivuga ko gishingiye ku mibare gifite, Branyas ariwe muntu mukuru ku Isi wapimwemo icyorezo cya Coronavirus.

Abaganga bavuga ko abantu bakuru aribo barimo kwibasirwa cyane na Coronavirus, bikaba bigoye ko bashobora kwandura ngo bakire.

Ibitekerezo

  • Abantu bageza ku myaka 100,ntabwo baba bameze nkatwe.Bagira Immunity idasanzwe.Gusa tujye twibuka ko Impamvu twese turwara,tugasaza kandi tugapfa,nuko duturuka kuli DNA (ADN) ya Adamu yanduye amaze gukora icyaha.
    Ariko nk’abakristu,ntitugatinye urupfu.Tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bumviraga Imana,batiberaga mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka. Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa