skol
fortebet

Umukunzi wa Jamal Khashoggi yareze igikomangoma cya Saudi Arabia

Yanditswe: Wednesday 21, Oct 2020

Sponsored Ad

Umukunzi w’umunyamakuru wo muri Arabie saoudite Jamal Khashoggi yatanze ikirego arega igikomangoma akaba n’umutegetsi w’iki gihugu, amurega gutegeka ikorwa ry’ubwo bwicanyi.

Sponsored Ad

Hatice Cengiz hamwe n’umuryango uharanira uburenganzira washinzwe na Khashoggi ataricwa, bararega Mohammed bin Salman n’abandi bantu 20.

Khashoggi yishwe mu 2018 n’itsinda ryoherejwe na leta ya Saudi Arabia ubwo yari yagiye ku biro bihagarariye iki gihugu i Istanbul muri Turkiya.

Mohammed bin Salman yahakanye ko ari we watanze amabwiriza yo kwica.

Khashoggi yari umunyamakuru uzwiho kunenga ubutegetsi bwa Arabie saoudite, yabaga mu buhungiro muri Amerika agakunda kwandikira ikinyamakuru Washington Post.

Mu kirego batanze ku wa kabiri i Washington DC, Hatice Cengiz ufite ubwenegihugu bwa Turkiya, avuga ko kubura umukunzi we byamuhungabanyije mu ntekerezo no mu bukungu.

Ikigo Khashoggi yari yarashinze cyitwa Democracy for the Arab World Now (DAWN) kivuga ko ibikorwa byacyo byazahaye.

Iki kirego kivuga ko Khashoggi yishwe "bivuye ku mabwiriza yatanzwe na Mohammed bin Salman ubwe".

Iki kirego kigira kiti: "Impamvu y’ubwo bwicanyi iraboneka neza - guhagarika ubuvugizi Khashoggi akorera muri Amerika...ngo habeho impinduka za demokarasi mu bihugu by’Abarabu".

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri videwo, Hatice Cengiz n’ikigo DAWN bavuze ko impamvu y’ikirego cyabo ari ukugira ngo inkiko zo muri Amerika ziryoze Mohammed bin Salman urwo rupfu ndetse no kubona ukuri.

Madamazera Hatice mu itangazo basohoye yagize ati: "Jamal yemeraga ko ikintu cyose gishoboka muri Amerika, nanjye mfitiye icyizere inkiko za Amerika ko zaduha ubutabera".

Jamal Khashoggi yari nde?

Yakoreye ibinyamakuru by’iwabo inkuru zikomeye zitandukanye, zirimo Abasoviyeti bateye Afghanistan n’izamuka rya Osama bin Laden n’umutwe wa al-Qaeda.

Mu myaka myinshi, uyu mugabo wari ufite imyaka 59 yakoranaga bya hafi n’ubwami bwa Saudi Arabia ndetse yabaye umujyanama wa guverinoma.

Gusa mu 2017 yashwanye nabo ajya mu buhungiro muri Amerika. Ari yo, buri kwezi yandikaga inyandiko y’ibitekerezo bye muri Washington Post anenga politiki z’igikomangoma Mohammed bin Salman, umuhungu w’umwami Salman akaba umutegetsi w’iki gihugu.

Mu nyandiko ye ya mbere muri icyo kinyamakuru mu kwezi kwa cyenda mu 2017, Khashoggi yanditse ko afite ubwoba ko azafatwa agafungwa mu guhiga abahunze ubutegetsi bikorwa n’icyo gikomangoma.

Yishwe ate?

Yabonetse bwa nyuma yinjira mu nyubako y’ibiro bihagarariye Saudi Arabia i Istanbul tariki 02/10/2018 gusaba impapuro yari akeneye ngo ashyingiranwe n’umukunzi we Hatice Cengiz.

Nyuma yo kumva amajwi y’ibyavugiwe muri iyo nzu, Agnès Callamard, intumwa idasanzwe (special rapporteur) ya ONU/UN, yanzuye ko Khashoggi "yishwe bunyamaswa" uwo munsi.

Ubushinjacyaha bwa Saudi Arabia bwavuze ko ubwo atari ubwicanyi bwateguwe.

Uwo munyamakuru yarafashwe aterwa imiti myinshi bimuviramo guhita apfa nk’uko byavuzwe n’ubushinjacyaha bwa Saudi Arabia.

Buvuga ko iyicwa rye ryategetswe n’umukuru w’itsinda ry’abari boherejwe i Istanbul ngo bagirane ibiganiro na we byo gutuma asubira muri Saudi Arabia, hakoreshejwe "uburyo bwose bushoboka bwo kubimwumvisha" cyangwa, ibyo byananirana, "hagakoreshwa ingufu".

Umubiri we ngo wahise ucagagurwamo ibice uhabwa "umuntu wakoranaga nabo" aho i Istanbul. Nta gice na kimwe cy’umubiri we kigeze kiboneka.

Abashinjacyaha muri Turkiya bavuga ko Khashoggi yahise anigwa akinjira muri iyo nzu, n’umubiri we ukaza kwangizwa.

Mu 2019, muri Saudi Arabia abantu batanu bakatiwe urwo gupfa kubera kwica Khashoggi. Abandi batatu bakatiwe gufungwa imyaka 24 kubera "guhishira icyaha".

Saud al-Qahtani, wahoze ari umujyanama w’igikomangoma Mohammed bin Salman, yakozweho iperereza na leta ya Saudi Arabia ariko nta cyaha yigeze aregwa.

Mu kwezi gushize, igitangazamakuru cya leta ya Saudi Arabia cyavuze ko igihano cyo gupfa kuri abo batanu cyahinduwemo igifungo cy’imyaka 20.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa