skol
fortebet

Umukwe wa Perezida Habyarimana ushinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi yapfuye

Yanditswe: Thursday 19, Nov 2020

Sponsored Ad

Ntilivamunda Alphonse, umukwe wa Perezida Juvenal Habyarimana, yapfuye ku wa Gatatu tariki ya 18 Ugushyingo 2020 ku myaka 65 aguye mu Bufaransa aho yari asanzwe aba.

Sponsored Ad

Ntilivamunda wabaye Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Imihanda n’Ibiraro cyabarizwaga muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, yashakanye n’umukobwa wa Habyarimana witwa Jeanne Habyarimana mu 1989. Yari umuhungu wa Gaspard Munyampeta wari umucuruzi ukomeye wo mu Ruhengeri.

Ntilivamunda azwi nk’umwe mu bantu 1136 batanze imisanzu yo gushinga Radio rutwitsi ya RTLM yagize uruhare rukomeye mu kubiba urwango mu Banyarwanda ndetse igahamagarira Abahutu kwica Abatutsi.

Yatanze umusanzu ungana n’ibihumbi 500 kugira ngo iyi radiyo ishingwe, awunyuza muri banki yahoze yitwa BACAR.

Ari muri batanu batanze amafaranga menshi kugira ngo iyo radiyo ishingwe kuko abamurusha umusanzu ari Perezida Habyarimana watanze miliyoni na Basabose Pierre watanze ibihumbi 600 Frw. We na Kabuga Félicien na Nzirore Joseph batanze ibihumbi 500 Frw.

Yari umwe mu bagize Akazu akaba n’umwe mu bagize “Reseau Zero” agatsiko kari gahuje abari inyuma y’umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Inkuru ya IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa