skol
fortebet

Umupfumu yafashe ku ngufu umwana w’imyaka 14 yari agiye kuvura akubitwa inkoni nyinshi n’abaturage

Yanditswe: Wednesday 14, Oct 2020

Sponsored Ad

Umupfumu witwa P Shivaprasad wari umaze amezi 3 afata ku ngufu umwana w’umukobwa w’imyaka 14 abeshya ko ari kumuvura bituma abaturage barakara baramutera bamukubita inkoni nyinshi cyane.

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo nibwo abaturage bamenye aya mahano y’uyu mupfumu w’imyaka 45,bamusanze mu biro bye ahitwa Nizamabad muri Telangana mu Buhinde,bamukubita inkweto,inkoni n’ibipfunsi arakomereka cyane.

Ababyeyi b’uyu mukobwa bamujyanye kuri uyu mupfumu wavugaga ko agira imiti ivura indwara nyinshi cyane kugira ngo amuvure uburwayi bwo mu mutwe yari afite muri Nyakanga 2020.

Bwana Shivaprasad yategetse ababyeyi b’uyu mwana kujya bamwitaba buri cyumweru birangira asigaranye uyu mwana atangira kumusambanya ubutitsa.

Ikinyamakuru The News India cyavuze ko uyu mupfumu yabwiye ababyeyi b’uyu mwana ko ashaka kumuvura akoresheje uburyo bwe bwihariye.

Uyu mupfumu yatangiye gusambanya uyu mukobwa ndetse ngo yanamubwiye ko nagira uwo abibwira azamwica.

Gufatwa ku ngufu k’uyu mukobwa kwamenyekanye ubwo uyu mwana yarwaraga akaremba bajya kumuvuza akavuga ko ari kuribwa mu nda.Umuganga yamubwiye ko afite ikibazo mu myanya ye y’ibanga.

Amaze gusuzumwa,muganga yabwiye ababyeyi b’uyu mwana ndetse n’abashinzwe uburenganzira bw’abana ko uyu mwana yafashwe ku ngufu.

Abatuye mu gace k’uyu mwana w’umukobwa bahise batera uyu mupfumu baramukubita bamugira intere hanyuma bamushyikiriza polisi yahise itangira gukora iperereza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa