skol
fortebet

Umupolisi mukuru waherukaga gukora impanuka y’imodoka yasinze yiyahuriye mu bwiherero

Yanditswe: Sunday 02, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Umupolisi mukur witwa Fred Amaya wo mu gihugu cya Kenya uherutse kugongesha imodoka y‘akazi yari atwaye yasinze,yasanzwe ku biro bikuru bya polisi yiyahu

Sponsored Ad

Uyu mugabo wakorera ku biro bya polisi bya Kiptagich biherereye mu majyepfo ya Kerusoi,yasanzwe mu bwiherero yapfuye yiyahuye.

Mu itangazo ryasohowe na Polisi ya Kiptagich ,Bwana Fred Amaya yapfuye yimanitse ndetse ngo nta n’ubutumwa yasize yanditse buhishura impamvu yamuteye kwiyica.

Mu minsi ishize,uyu mupolisi yavuzwe cyane mu binyamakuru nyuma yo gukora impanuka atwaye imodoka ya Polisi yo mu bwoko bwa Toyota Land Cruiser nyuma yo gutwara yasinze.

Mu mashusho yafashwe nyuma yo gukora impanuka,Bwana Amaya yari yasinze bikomeye ndetse ntiyashoboraga kugenda gusa yafashijwe n’abaturage bamusindagije bamugeza kwa muganga.

Nubwo yari yakomerekeye muri iyi mpanuka,uyu mugabo yabwiraga abaje kumutabara ko adashaka kuva mu modoka y’akazi.

Muri Gashyantare uyu mwaka,umuturage utuye mu gace ka Embu muri Kenya, yaturutse mu gihuru kiri hafi y’umuhanda wa Nairobi-Meru, yambura umupolisi umushandiko w’inoti za ruswa yari yatse abashoferi maze akizwa n’amaguru.

Ubwo uyu musore yaturukaga muri icyo gihuru, akambura uyu mupolisi izi noti,yahise agisubiramo yiruka hanyuma umupolisi na we amwirukaho ariko yabonye atamufata, aramureka arayatwara.

Uyu mupolisi nta kindi gikoresho yari afite cyakanga uwo musore nk’imbunda uretse agakoni gusa (ndembo) yari afite mu ntoki.

Umwe mu babonye uko byagenze yagize ati : "Hari uduhanda duto dushamikiye kuri uyu munini. Kamwe ni ko uyu musore yacikiyemo. Umupolisi abonye ko atabasha kumufata, yasakuje kenshi. Ariko nta kindi yagombaga gukora kuko umusore yahise yinjira mu gihuru."

Muri ako kanya, abashoferi bari bageze aho ngaho bahagaritse imodoka zabo, bitegereza uko igikorwa kiri kugenda.

Ibitekerezo

  • Buri mwaka,abantu biyahura babarirwa kuli 1 million,ariko muri bo,ibihumbi 200 barabigerageza bikanga.Hiyahura umuntu umwe buri segonda 40.Biyahuza intwaro,umugozi,uburozi,kwiroha mu mazi,etc...Babiterwa ahanini n’ibibazo bitandukanye,cyanecyane kwiheba.Mu isi nshya dusoma ahantu henshi muli bible,nta muntu uzongera kwiyahura,kubera ko ibibazo byose bizavaho burundu.Harimo indwara,ubukene,akarengane,ubushomeli,etc...Ndetse n’urupfu ruzavaho nkuko Ibyahishuwe 21:4 havuga.Iyo paradizo izaturwamo gusa n’abantu bumvira Imana,kubera ko ku munsi w’imperuka,abakora ibyo Imana itubuza bose bazakurwa mu isi nkuko Imigani 2:21,22 havuga.Imana izakora nkuko yabigenje ku gihe cya Nowa. Harokotse abantu 8 gusa bumviraga Imana,muli millions nyinshi zari zituye isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa