skol
fortebet

Umurwayi ufite ibimenyetso bya Ebola yagaragaye muri Uganda

Yanditswe: Monday 05, Jun 2017

Sponsored Ad

Mu gace ka Gulu mu gihugu cya Uganda hagaragaye umurwayi ufite ibimenyetso nk’ ibya Ebola. Ibi bibaye nyuma y’ igihe gito iki cyorezo kigaragaye mu gihugu cya Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo
Umuganga ku bitaro bya St Mary’s Hospital Lacor muri iyi ntara, Dr Emmanuel Ochola,yavuze ko uyu murwayi yavaga amaraso umubiri we wose, ubu akaba yashyizwe ahantu ha wenyine mu gihe hategerejwe ibizamini.
Yagize ati “Uyu murwayi yavuye kwisuzumisha bigaragara ko atameze neza, nyuma yatangiye (...)

Sponsored Ad

Mu gace ka Gulu mu gihugu cya Uganda hagaragaye umurwayi ufite ibimenyetso nk’ ibya Ebola. Ibi bibaye nyuma y’ igihe gito iki cyorezo kigaragaye mu gihugu cya Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo

Umuganga ku bitaro bya St Mary’s Hospital Lacor muri iyi ntara, Dr Emmanuel Ochola,yavuze ko uyu murwayi yavaga amaraso umubiri we wose, ubu akaba yashyizwe ahantu ha wenyine mu gihe hategerejwe ibizamini.

Yagize ati “Uyu murwayi yavuye kwisuzumisha bigaragara ko atameze neza, nyuma yatangiye kuva amaraso mu bice bye byose by’umubiri, abaganga bamusanzemo umuriro mwinshi, ubu yajyanwe ahantu ha wenyine.”

Umuganga mu Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (WHO), Dr Felix Ochom, yabwiye The Daily Monitor dukesha iyi nkuru ko bamaze kumenya uyu murwayi, ubu hakaba harimo gukorwa ibizamini ngo hamenyekane niba koko iyi ari Ebola.

Si ubwa mbere Ebola yaba igaragaraye muri Uganda kuko mu mwaka wa 2000 na bwo yari yagaragaye mu Ntara ya Gulu, igahitana abantu bagera kuri 400.

Mu mwaka wa 2007 iki cyorezo cyagaragaye mu Ntara ya Bundibugyo cyica abantu 39.
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda (Minisante), iravuga ko yatangiye igikorwa cyo gupima virusi ya Ebola ku bantu binjira mu gihugu.

Minisante ivuga ko yatangiye iki gikorwa cyane cyane ku mipaka ya Rusizi na Rubavu, inyurwaho n’abava cyangwa bajya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

U Rwanda rwafashe iki cyemezo nyuma y’aho Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (WHO), ritangaje ko virusi ya Ebola yongeye kugaragara muri Kongo aho imaze guhitana abagera kuri batatu mu Majyaruguru y’Uburasirazuba kuva tariki 22 Mata uyu mwaka .

Abantu barenga 11000 bahitanywe n’icyorezo cya Ebola mu burengerazuba bwa Afurika mu mwaka wa 2014 n’uwa 2015, cyane cyane mu bihugu bya Guinea, Sierra Leone na Liberia.

Uko Ebola yandura

Virusi y’indwara ya Ebola ishobora kwandura ihererekanijwe mu bantu hagati yabo, iyo ukoze ku muntu uyirwaye cyangwa se ku maraso no gukora ku matembabuzi yo mu mubiri w’umurwayi wayo cyangwa igaturuka mu nyamaswa zifite imiterere ijya gusa n’iy’abantu. Ikwirarakwira cyane cyane iyo umuntu akoze k’umuntu uyirwaye cyangwa k’umurambo w’uwazize Ebola.

Bimwe mu bimenyetso bya Ebola birimo Umuriro mwinshi, Kumeneka umutwe, Amavunane mu ngingo, Kubabara mu muhogo, Gucika intege, Guhitwa Kuruka no kubabara mu nda, Kwishimagura no gutukura amaso, Kuva amaraso ahantu hose hari umwenge ku mubiri .

Ebola ikaba ishobora kumara iminsi kuva kuri 2 kugera kuri 21 yihishe mu mubiri w’umuntu ataragaragaza ibimenyetso.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa