skol
fortebet

Umusaza w’imyaka 114 ari mu bakize Coronavirus nyuma y’ibyumweru 3 yakiriwe mu bitaro

Yanditswe: Monday 29, Jun 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Mu gihugu cya Ethiopia, Tilahun Woldemichael, umupadiri wo mu idini rya Orthodox umuryango we uvuga ko afite imyaka 114 y’amavuko, yakize icyorezo cya Coronavirus nyuma y’ibyumweru bitatu yakiriwe mu bitaro.

Sponsored Ad

Tilahun Woldemichael yavuye mu bitaro yahawe oxygen na dexamethasone, imiti ihendutse kandi iboneka cyane ku buryo abashakashatsi bo mu Bwongereza bavuga ko umubare w’abantu bapfa wagabanutse kugera kuri kimwe cya gatatu mu barwayi bo mu bitaro barwaye cyane.

Minisitiri w’ubuzima wa Ethiopia yavuze ko minisiteri yemera gukoresha iyi miti mu gutabara abarwayi ba Covid-19 bakeneye guhumeka cyangwa oxygen nk’uko iyi nkuru dukesha Dailystar.com ivuga.

Umwuzukuru wa Tilahun, Biniam Leulseged, yavuze ko nta cyemezo cy’amavuko yari afite cyo kwerekana imyaka y’uyu mukambwe, ariko yerekanye ifoto ye yizihiza isabukuru y’imyaka 100 amaze avutse.

Kuri uyu wa Gatandatu, Biniam yatangarije Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika ati: “Icyo gihe na we yasaga nkaho akiri muto.” Yavuze ko yakozwe ku mutima igihe sekuru yajyanwaga mu bitaro ariko ati: “Ndishimye cyane kuko twongeye kubana”.

Ethiopiya ifite abantu barenga 5.200 bemejwe ko banduye Coronavirusi.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko imyaka igira uruhare runini mu gutanga amahirwe yo gukira icyorezo cya Coranavirus, aho bivugwa ko abarwayi ba Covid-19 bageze mu za bukuru bafite ibyago byinshi byo guhitanwa n’iki cyorezo iyo bacyanduye, nk’uko byemejwe n’Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima muri Amerika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa