skol
fortebet

Umusore yishe mukuru we nyuma yo kumufatira mu cyuho ari gusambana na mama we

Yanditswe: Wednesday 11, Mar 2020

Sponsored Ad

skol

Kegati mu gace ka Kiisi mu gihugu cya Kenya, umusore yishe mukuru we w’imyaka 35 y’amavuko, ubwo yari amaze kumufatira mu cyuho ari mu buriri bumwe na nyina, bikekwa ko basambanaga.

Sponsored Ad

Tariki ya 8 Werurwe saa tatu z’ijoro, ni bwo uyu muvandimwe wishe mukuru we yagiye kureba nyina mu rugo, ntiyahamusanga, arongera asubirayo saa tanu z’ijoro afite umuhoro. Ahageze yumvishe hari abaganirira muri iyo nzu, ahamagara nyina, habura uwitaba.

Yamennye idirishya kugira ngo amenye ikibazo kirimo imbere, asanga mukuru we na nyina baryamanye, basinze ku buryo batashoboye no kumenya uwabinjiranye nk’uko Daily Nation yabitangaje kuri uyu wa 9.

Mukuru we yagerageje gucika ariko ntibyamuhira kuko yahise amutema, nyuma ahamagara abaturanyi [nabo bari bazi ko uyu mubyeyi aryamana n’umwana we] ngo baze barebe ibyabaye.

Basanze uyu musore yakomeretse bikomeye nk’uko umuturanyi umwe yagize ati:“Ubwo twahageraga, twasanze umusore yakomeretse cyane, nyina aryamye mu buriri, yasinze.”

Polisi y’igihugu yagiye gutabara hashize amasaha atatu, isanga uyu musore w’imyaka 35 y’amavuko utari ufite umugore, yamaze gupfa.

Abaturanyi bahamya ko uyu mubyeyi w’imyaka 55 y’amavuko n’uyu muhungu we bari baragize akamenyero kuryamana ariko polisi nayo ikavuga ko badafite uburenganzira bwo kwihanira. Umurambo wajyanwe ku bitaro kugira ngo upimwe mu rwego rw’iperereza rigamije gushyira hanze ukuri ku rupfu rw’uyu musore

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa