skol
fortebet

Umwana wa nyakwigendera Petero Nkurunziza yagemuriye abarwayi bo mu bitaro se yaguyemo [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 14, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umwana wa Nyakwigendera petero Nkurunziza witwa Naomie NKURUNZIZA, yasuye abarwayi bo mu bitaro umubyeyi we yaguyemo byitwa Hôpital du Cinquantenaire "Natwe Turashoboye" i Karusi kuri uyu wa 14 Nyakanga abagenera ibyokurya bitandukanye.

Sponsored Ad

Nkuko amafoto dukesha kimwe mu binyamakuru byo mu gihugu cy’u Burundi abigaragaza,uyu mwana w’umukobwa wa Perezida Nkurunziza wayoboye igihugu imyaka 15 mbere y’uko atabaruka,yasuye abarwayi bo muri ibi bitaro I Karusi aha ibiribwa abaharwariye batandukanye.

Aya mafoto yagaragaje uyu mwana ari imbere y’ibyo kurya no kunywa yateguriye abantu barwariye muri ibi bitaro se yaguyemo kuwa 08 Kamena 2020.

Uyu mukobwa wa Nkurunziza aheruka kuvugwa cyane mu binyamakuru kuwa 01 Gicurasi 2019,ubwo se Nkurunziza wari Perezida w’Uburundi yamuhamagaraga imbere y’abayobozi bakomeye mu nzego zitandukanye mu Burundi akamugenera ishimwe.

Perezida Nkurunziza yahaye uyu mukobwa Naomie ibahasha irimo amafaranga mu rwego rwo kumushimira ko yubaha ababyeyi be ndetse akunda umuco w’Uburundi na siporo.

Icyo gihe,Nyakwigendera Perezida Nkurunziza yavuze ko uyu mwana we w’umukobwa wari ufite imyaka 12 ari intangarugero mu rugo rwe,kuko ,akunda umuco w’Uburundi na siporo ndetse ngo yubaha ababyeyi be nkuko byatangajwe na televiziyo y’igihugu RTNB.

Perezida Nkurunziza yagize ati “Naomie Nkurunziza ni umukozi cyane,akunda umuco w’Uburundi na siporo.”

Kuwa 09 Kamena 2020,nibwo itangazo ryasohowe na Guverinoma ryatangaje ko Nkurunziza yapfuye ku wa 08 Kamena 2020,nyuma y’aho yarembye cyane hanyuma umutima we ugahagarara.

Itangazo ryagiraga riti :" Mu ijoro ryo kuwa 06/06/2020 rishyira ku cyumweru,nibwo Perezida yumvise atameze neza ahita anyarukira ku bitaro bya Karusi kwivuza.Ku cyumweru yiriwe ameze neza ndetse anaganira n’abantu .

Ibintu byaje guhinduka mu masaha y’igitondo cyo ku cyumweru, umutima we urahagarara.Abaganga bagerageje kumuhembura bakoresheje ibyuma bimufasha guhumeka.Yakomeje kumererwa nabi abaganga ntibabasha kumurokora."


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa