skol
fortebet

Umwirabura watabaye umuzungu agiye gupfira mu myigaragambyo yatumye isi yose icika ururondogoro

Yanditswe: Monday 15, Jun 2020

Sponsored Ad

Umwirabura wafashwe amafoto ateruye umuzungu avuga ko yari agiye gupfira mu myigaragambyo yashyamiranyije impande 2 mu mujyi wa London yatumye benshi bacika ururondogoro.

Sponsored Ad

Ubwo hari imyigaragambyo yo kwamagana ivanguramoko n’urugomo rukomeje gukorerwa abirabura [Black Lives Matter],abapolisi basakiranye n’abigaragambya biviramo uyu muzungu gukomereka bikomeye ariyo mpamvu uyu mwirabura yamuteruye amujyanye kwitabwaho.

Uyu mwirabura witwa Patrick Hutchinson yavuze ko we na bagenzi be "batabaye umuntu wari ugiye gupfa.

Amafoto ya Patrick Hutchinson ateruye uyu muzungu yaciye ibintu hirya no hino ku isi aho benshi benshi baramushima cyane bavuga ko abirabura bagira umutima mwiza kurusha abazungu.

Iyi foto yazengurutse ku mbuga nkoranyambaga,yatumye benshi bashimangira ko abirabura bakwiriye guhabwa agaciro cyane k obo badahutaza abazungu nkuko bo babikoreye benshi barimo na George Floyd uherutse kwicwa muri USA.

Patrick Hutchinson asobanura iby’iyi foto,yabwiye BBC ko ibintu "byari kuba bibi cyane" iyo batamutabara.

Ati: "Namukuye mu gicucu cy’urupfu ndamuhungisha".

Kuwa gatandatu, umujyi wa Londres hamwe no mu yindi mijyi yo mu Bwongereza habaye imyigaragambyo yo kwamagana ivanguramoko.

Ariko hari ayandi makipe y’abantu ashyira imbere amacakubiri yiyegeranyije mu murwa mukuru, bashyamirana na polisi ndetse na bagenzi babo bamagana ivanguramoko.

Avuga ibyabaga ubwo umunyamakuru wa Reuters yafataga ifoto, Bwana Hutchinson avuga ko yari kumwe na bagenzi be ubwo umwe muri bo yarebaga hejuru akabona abantu bashyamiranye.

Hutchinson ati: "Uwo mugabo yaguye hasi, bagenzi banjye bihutira kumukingira kugira ngo ntibamukandagire".

Mu kubigenza gutyo, bashoboye kumukingira, ninjye wahageze bwa nyuma.Namukuye mu gicucu cy’urupfu ndamutwara ndi kumwe n’aba bagenzi bankikije, bankingira kandi bakingira uyu mugabo kugira ngo adahura n’ayandi mahano".

Avuga ko hari abantu bashakaga kumukubita mu gihe barimo bava aho hantu.

Hutchinson ati: "Njyewe nta kindi natekerezaga,nagize impuhwe mbonye ikiremwamuntu kiryamye hasi. Iyo tutamuba hafi ibintu byari kurangira nabi. Nta kindi cyari mu mutwe uretse gukizaubuzima bw’uyu muntu".

Yongerako ati: "Twakoze icyo twagombaga gukora. Twatabaye umuntu wagombaga kuba yishwe".

Mu mijyi itandukanye ku isi yose, abantu ibihumbi n’ibihumbi bagiye mu myigaragambyo nyuma y’urupfu rw’umunyamerika ukomoka muri Afrika, George Floyd, wishwe n’ umupolisi amutsikamije ivi mu ijosi.

Benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bafashe iyi foto batanga ubutumwa bw’uko abantu badakwiriye gukomeza kwimika ivanguramoko.

Ibitekerezo

  • Mbega ibintu bihabanye kubona ifoto y’umuzungu ushinze ivi umwirabura agapfa ukayigereranya n’indi y’umwirabura uhetse umuzungu ngo amukize ni ubugome buturanye n’ubunyabuntu ni abantu 2 batandukanyeaya mafoto azajye muri museee atanga isomo,

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa