skol
fortebet

USA: Umuryango w’abantu 7 wahiriye mu nzu y’imbaho bose barapfa

Yanditswe: Monday 10, Feb 2020

Sponsored Ad

Umugore n’abana be batandatu, barimo umwe wari ufite umwaka umwe, bahiye barapfa nyuma y’uko umuriro wibasiye inzu yabo muri leta ya Mississippi kuwa gatandatu nk’uko abategetsi babivuga.

Sponsored Ad

Se w’aba bana niwe gusa warokotse uyu muriro muri iyi nzu y’imbaho.

Nawe yajyanywe mu bitaro afite afite ibibazo by’ubuhumekero yatewe n’umwotsi, n’ubushye bwo ku rwego rwa kabiri.

Icyateye uyu muriro ntikiramenyekana.

Abatuye hafi aha bavuga ko bishoboka ko iyi nkongi yatewe n’ikibazo cy’amashanyarazi.

Iyi nzu iherereye kuri 16Km uvuye mu mujyi mukuru muri iyi leta, Jackson, yubatswe mu 1951

Imitarimba igaragara ku madirishya y’iyi nzu ishobora kuba yatumye abayirimo batabasha guhunga uyu muriro baciye mu madirishya.

Nyina w’aba bana yari umwalimukazi mu mashuri abanza w’imyaka 33, abana be bari abahungu batanu n’umukobwa umwe b’imyaka hagati y’umwe kugera kuri 15.

Umwe mu baturanyi babo yabwiye ikinyamakuru NBC News ati: "Bari abantu beza, aka gace kose kari mu gahinda kubera ibyababayeho".

Batanu muri aba bana babasanze bakongotse bari mu cyumba kimwe, mu gihe nyina n’undi mwana umwe bari mu kindi cyumba nk’uko umwe mu bazimya umuriro yabibwiye New York Times.

Uyu avuga ko umugabo wo muri uru rugo yahiye agakomereka ariho agerageza gukiza umuryango we.

Byafashe abazimya umuriro iminota 40 kugira ngo bazimye iyi nkongi yabaye saa sita z’ijoro ku isaha yabo.

Ubwo bahageraga basanze uyu mugabo ari iruhande rw’inzu akigerageza gukiza umuryango we nk’uko Mark Jones ushinzwe itumanaho mu gace ka Clinton abivuga.

Inkuru ya BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa