skol
fortebet

Uwahoze ari perezida wa Kenya Daniel Arap Moi yatangaje impamvu itangaje yamufashije kuba agejeje ku myaka 94 agikomeye

Yanditswe: Friday 27, Dec 2019

Sponsored Ad

Uwahoze ari perezida wa Kenya,Daniel Arap Moi yatangaje ko ibanga rikomeye ryatumye aramba kuri ubu akaba ageze ku myaka 94 ari uko ngo yirinze cyane abagore ahubwo agakunda gukina n’imbwa ye ku ibaraza ry’inzu ye.

Sponsored Ad

Uyu musaza Arap Moi ushimwa na benshi mu banya Kenya ko yafashije iki gihugu kwiyubaka,yabwiye abanya Kenya ko ibanga ritumye agejeje ku myaka 94 akiri muzima ari uko yirinze abagore benshi.

Yagize ati “Mwirinde abagore niba mushaka kurama.Igihe cyanjye kinini nkimara ndi gukina n’imbwa yanjye ku ibaraza ry’inzu.Nanga urusaku niyo mpamvu nkunda kuba njyenyine.”

Perezida Arap Moi yashyingiranywe n’umugore we Lena Moi mu mwaka wa 1950 bamarana imyaka 24.Yatorewe kuyobora Kenya bwa mbere mu mwaka wa 1978.Mu myaka yose yamaze ayobora Kenya,Moi,yavuguruye politiki ndetse ashyiraho inzego zihamye z’ubutabera.

Ibitekerezo

  • Byose ni hahandi ntazarenza imyaka 120.Nobody can escape Death.Impamvu twese turwara,tugasaza kandi tugapfa,nuko duturuka kuli DNA/ADN ya Adamu yanduye amaze gukora icyaha.
    Ariko nk’abakristu,tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bumviraga Imana,ntibibere mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka. Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa