skol
fortebet

Uwarokotse umubyigano w’abantu barwaniraga amazi y’umugisha mu rusengero yavuze ku rugomo rwatumye benshi bahasiga ubuzima

Yanditswe: Monday 03, Feb 2020

Sponsored Ad

Mu ijoro ryo kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize taliki ya 01 Gashyantare 2020 nibwo mu gihugu cya Tanzania habaye akaga gakomeye abantu 20 bari mu rusengero rw’aba pentekoti rwo mu gace kitwa Moshi babyiganira gusigwa amavuta ahawe umugisha nk’abari kurwanira amadolari.

Sponsored Ad

Abarokotse bavuze ko Pasiteri Boniface Mwamposa wiyita ’intumwa’ yabwiye abitabiriye amasengesho babarirwa mu magana ngo basohokere mu muryango umwe werekeza aho yari yasutse ayo mavuta bagenda bagundagurana,bamwe baterana inkokora n’ibipfunsi.

Abakirisito bahise babyiganira kunyura muri ayo "mavuta ahawe umugisha",bizeye ko byatuma bakira indwara barwaye, nkuko bivugwa na Kippi Warioba ukuriye polisi mu karere ka Moshi.

Nkuko Peter Kilewo, umwe mu bari bitabiriye ayo masengesho,yabitangarije Ibiro ntaramakuru AFP,ngo byari "ibintu biteye ubwoba,...abantu bahonyorana nta mpuhwe, ari nako baterana inkokora".

Yongeyeho ati: "Byari bimeze nkaho pasiteri yari amaze kuhajugunya ikirundo cy’amadolari".

Perezida John Magufuli yihanganishije abo mu miryango yabuze abayo anasaba inzego z’umutekano ko ubutaha zigomba kujya zigenzura neza ingamba zijyanye n’umutekano mu gihe hagiye kuba amakoraniro manini mu gihugu.

Polisi yataye muri yombi uwo pasiteri, ubu akaba ari guhatwa ibibazo.

Bwana Warioba yavuze ko abategetsi bari kureba niba hari abandi bakomeretse cyangwa bapfuye baba bajyanwe ku bigo nderabuzima n’ibitaro byo hafi aho.

Yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ati: "Byabaye nijoro kandi hari hari abantu benshi, rero birashoboka ko haboneka abandi bapfuye cyangwa bakomeretse. Turi kubikurikirana".

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa