skol
fortebet

Etoile de L’Est na Sunrise FC zamanutse mu cyiciro cya kabiri

Yanditswe: Saturday 11, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe zo mu ntara y’uburasirazuba zirimo Sunrise FC yo mu Karere ka Nyagatare na Etoile de l’Est yo mu ka Ngoma zamanutse mu Cyiciro cya Kabiri,nyuma yo kwitwara nabi mu mikino 30 zakinnye muri shampiyona.

Sponsored Ad

Nkuko byagenze mu mwaka wa shampiyona ushize, Bugesera yongeye kurokoka ku munsi wa nyuma wa shampiyona,nyuma yo gutsinda ikipe ya Etoile de l’Est ibitego 3-0.

Bugesera FC yakoze ibyo benshi batatekerezaga ubwo yasangaga ikipe ya Etoile de L’est ku kibuga cyayo i Ngoma,iyinyagira ibitego 3-0 cyane ko yasabwaga gutsinda gusa.

Bugesera FC yafunguye amazamu kuri Coup Franc yaterewe kure, iruhukira mu nshundura y’izamu rya Etoile de l’Est.Hari ku munota wa 36 w’umukino.

Bidatinze ku munota wa 39,Bugesera FC yazamukanye umupira mu ruhande rw’ibumoso maze Ruhinda Faruk ahereza umupira mwiza Dukundane Pacifique awushyira mu nshundura.

Ikipe ya Bugesera ishoje igice cya mbere yizigamiye ibitego bibiri ku busa bwa Etoile de l’Est.

Igice cya kabiri cyatangiye Bugesera FC iri hejuru byatumye ku munota wa 49 itsinda igitego cya gatatu,cya Sentongo Faruk Ruhinda n’umutwe, nyuma yo kwisanga mu rubuga rw’amahina wenyine.

Iki gitego cyashinjwe umunyezamu Fils Habineza wahise asimbuzwa Nsabimana Jean de Dieu Shaolin.

Ikipe ya Bugesera FC yakomeje kubona amahirwe ariko umunyezamu Shaolin wahoze ari uwayo arayigora.

Umukino warangiye gutyo bituma iyi Bugesera FC iguma mu cyiciro cya mbere aha yasoreje ku mwanya wa 13 n’amanota 32.

Buri mukinnyi wa Bugesera FC bamuhaye imbumbe ya Frw 200,000 nk’agahimbazamusyi.

Mu wundi mukino wari utegerejwe na benshi,ikipe ya Kiyovu Sports yatsinze mukeba wayo Rayon Sports igitego 1-0 cya Alfred Leku ku munota wa 78.

Kiyovu Sports yatsinze Rayon Sports igitego 1-0 cya ku munsi yizihirijeho isabukuru y’imyaka 60 imaze ishinzwe ari nawo usoza shampiyona ya 2023/24.

Uko imikino y’uyu munsi yarangiye :

Etoile De L’Est 3-0 Bugesera FC
Sunrise FC 3-1 Marines FC
Kiyovu Sports 1-0 Rayon Sports
Gorilla FC 2-1 Mukura VS

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa