skol
fortebet

Uko kompanyi y’indege ikomeje kwibeshya ku mukecuru w’imyaka 101 ikamwita uruhinja

Yanditswe: Sunday 28, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umukecuru w’imyaka 101 akomeje yibeshywaho ko ari umwana w’uruhinja kubera ikosa ryo mu buryo bwo mu ikoranabuhanga bwa kompanyi y’indege bujyanye no gukatisha itike mbere y’igihe cy’urugendo.

Sponsored Ad

Icyo kibazo kibaho kubera ko ubwo buryo bwa kompanyi American Airlines yo gutwara abagenzi mu ndege, bugaragara nkaho budashobora kubara ngo bumenye ko Patricia, utifuje ko izina rye ry’umuryango ritangazwa, yavutse mu mwaka wa 1922, aho kuba mu 2022.

Kuri iyi nshuro BBC yabonye uko kuvangavanga kumubaho, we n’abakozi bo mu ndege barabiseka.

Yagize ati: "Byari bisekeje ukuntu bibwiye ko ndi umwana muto cyane kandi ndi umukecuru!"

Ariko uyu mukecuru avuga ko yifuza ko icyo kibazo gicyemuka kuko mu gihe cyashize hari ibibazo cyamuteje.

Urugero, avuga ko hari ubwo abakozi bo ku kibuga cy’indege batateguye uburyo bwo kumutwara bw’imbere ku kibuga cy’indege kuko bari biteze ko ari uruhinja rushobora guterurwa.

Ikibazo BBC yabonye, cyabaye ubwo Patricia yari ari mu ndege iva mu mujyi wa Chicago muri leta ya Illinois ijya mu mujyi wa Marquette muri leta ya Michigan – indege n’uyu munyamakuru wa BBC yari arimo.

Patricia yari ari kumwe n’umukobwa we Kris.

Uyu mukecuru yambwiye ati: "Umukobwa wanjye yakatishije itike [mbere y’igihe] ku rubuga rwa internet, nuko mudasobwa yo ku kibuga cy’indege yibwira ko itariki yanjye y’amavuko ari mu 2022 aho kuba mu 1922.

"Ibintu nk’ibyo byambayeho [no] mu mwaka ushize kandi na bwo bari biteze kwakira umwana aho kuba jyewe."

Mu gukatisha itike, umwanya wo kwicaramo wa Patricia wari wavuzwe ko ari uw’umuntu mukuru.

Ariko bigaragara ko uburyo bwa mudasobwa bwo ku kibuga cy’indege budashobora gutunganya itariki ye y’amavuka igera aho hantu kera cyane – bituma rero ubwo buryo bufata ko ahubwo yavutse imyaka 100 nyuma yaho.

Uyu mukecuru, wahoze ari umuforomo, buri mwaka ukora urugendo rwo mu ndege agiye gusura abo mu muryango we no kugira ngo abe ahunze gato igihe cy’ubukonje bwinshi, avuga ko ku nshuro zombi byamubayeho abakozi ba kompanyi American Airlines bamwitayeho ndetse baramufasha, nubwo habayeho urwo rujijo.

American Airlines ntiyasubije ubusabe bwa BBC bwo kugira ngo igire icyo ibivugaho.

Uyu mukecuru avuga ko yifuza ko iki kibazo gicyemuka. Mu rugendo rw’indege rubanziriza uru, Patricia n’umukobwa we bari bategerereje imbere mu ndege nyuma yuko abandi bagenzi bo bari bamaze kugenda, kuko abakozi bo ku kibuga cy’indege batari bamuteguriye igare ryo kugendamo.

Avuga ko mu gihe imyaka ye nyakuri yaba izirikanwe, byanafasha umukobwa we Kris.

Yagize ati: "Nifuza ko bakora iyo mudasobwa kuko umukobwa wanjye byabaye ngombwa ko atwara imizigo yacu yose n’imyenda nko muri kilometero irenga imwe kuva ku muryango [w’ikibuga] umwe kugeza ku wundi."

Urugendo rukurikiyeho

Patricia yakoraga ingendo mu ndege ari wenyine kugeza afite imyaka 97. Ariko kuva icyo gihe acyenera ubufasha bw’abo mu muryango we.

Yagize ati: "Ubu hari ikibazo mfite mu kureba kwanjye rero sinashaka kwijyana."

Ariko ashimangira ko ibibazo by’amakuru yo mu ikoranabuhanga bitazamubuza kugenda mu ndege, ndetse avuga ko afite amashyushyu y’urugendo rwe rukurikiyeho rwo ku muhindo.

Icyo gihe azaba afite imyaka 102 – kandi wenda icyo gihe mudasobwa z’iyo kompanyi y’indege zizaba zaramenye imyaka ye nyakuri.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa