skol
fortebet

Abanyafurika y’Epfo barwana ku ruhande rwa Israel bazafungwa – Minisitiri

Yanditswe: Friday 15, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Afurika y’Epfo Naledi Pandor yavuze ko abaturage b’icyo gihugu barimo kurwana muri Gaza ku ruhande rw’ingabo za Israel (IDF) bazatabwa muri yombi nibasubira mu gihugu cyabo, nkuko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru AP.

Sponsored Ad

Muri iki cyumweru, amagambo ya Minisitiri Pandor yasubiwemo avugira mu gikorwa cyo kwifatanya n’Abanye-Palestine agira ati: "Namaze gusohora itangazo mburira abo b’Abanyafurika y’Epfo barimo no kurwana... Turiteguye. Nimugaruka imuhira, tuzabata muri yombi."

Ntibizwi umubare w’abantu ibi bishobora kugiraho ingaruka.

Afurika y’Epfo isanzwe yaraburiye mu mwaka ushize abaturage bayo ko bashobora kuburanishwa mu nkiko mu gihe baba barwanye ku ruhande rwa IDF.

Ku wa gatatu, ikinyamakuru Haaretz cyo muri Israel cyasubiyemo amagambo yo mu itangazo ry’igisirikare cya Israel kivuga ko "IDF irimo kwiga ku cyo gukora ku byago bishobora kubaho byo mu rwego rw’umutekano n’amategeko igihe abasirikare baba bagiye mu mahanga.

"IDF irimo gukurikirana icyo kibazo mu buryo buhoraho, ifatanyije na minisiteri bireba zo muri leta."

Afurika y’Epfo ikomeje kuba imbere mu bikorwa byo mu rwego rwa dipolomasi byo kurwanya intambara ya Israel muri Gaza, yatejwe n’igitero cya Hamas cyo ku itariki ya 7 Ukwakira (10) mu 2023, cyiciwemo abantu barenga 1,200 mu majyepfo ya Israel, naho abandi barenga 200 barashimutwa.

Muri Mutarama (1) uyu mwaka, Afurika y’Epfo yatanze ikirego mu rukiko mpuzamahanga rwa ICJ rw’Umuryango w’Abibumbye isaba ko rusuzuma niba Israel irimo gukorera jenoside Abanye-Palestine muri Gaza.

Kuva ku itariki ya 7 Ukwakira mu 2023, minisiteri y’ubuzima ya Gaza igenzurwa na Hamas ivuga ko Abanye-Palestine barenga 31,000 - biganjemo abana n’abagore - bamaze kwicirwa muri Gaza.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa