skol
fortebet

Abasirikare ba Tchad bishe mubyara wa Perezida bamushinja gushaka guhirika ubutegetsi

Yanditswe: Thursday 29, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Abayobozi ba Tchad baravuga ko umuyobozi utavuga rumwe n’ubutegetsi muri iki gihugu yishwe ubwo yageragezaga kurasana n’inzego z’umutekano.

Sponsored Ad

Urupfu rwa Yaya Dillo ruje nyuma y’uko guverinoma imushinje igitero cyagabwe ku ikigo gishinzwe umutekano mu gihugu. Yahakanye icyo kirego.

Ku wa gatatu, humvikanye urusaku rukomeye rw’amasasu hafi y’icyicaro cy’ishyaka rye mu murwa mukuru, N’Djamena.

Bwana Dillo yarwanyaga byimazeyo mubyara we, Perezida Mahamat Déby, uri ku butegetsi kuva mu 2021.

Bwana Déby yasimbuye se wishwe n’inyeshyamba nyuma y’imyaka mirongo itatu ari ku butegetsi.

Imvururu muri iki gihugu cya Afurika yo hagati zikurikiye itangazo ry’uko amatora ya perezida azaba ku ya 6 Gicurasi.

Aya matora agamije gusubizaho ubutegetsi bugendera ku itegekonshinga.

Minisitiri w’itumanaho, Abderaman Koulamallah, yatangarije ibiro ntaramakuru AFP ko Bwana Dillo yapfuye ku wa gatatu "aho yasubiye inyuma,ajya ku cyicaro cy’ishyaka rye. Ntabwo yemeye kumanika amaboko ahubwo yarashe ku bashinzwe umutekano".

Ku wa gatatu, Bwana Dillo yavuze ko ibirego by’uko yari inyuma y’igitero cyagabwe ku cyicaro gikuru cy’ikigo cy’igihugu gishinzwe umutekano (ANSE) cyari kigamije "kuntera ubwoba kugira ngo ntajya mu matora".

Umwe mu bakorana na Bwana Dillo, umunyamabanga mukuru w’ishyaka rye rya Socialist Party Without Borders (PSF), yatangarije ibiro ntaramakuru Reuters ko abanyamuryango ba PSF bagabweho igitero n’abasirikare bari hanze y’inyubako ya ANSE,ubwo bageragezaga gushaka umurambo wa mugenzi wabo Ahmed Torabi.

Uyu muyobozi wa PSF yavuze ko Bwana Torabi yatawe muri yombi hanyuma araswa ku wa kabiri, mbere y’uko umurambo we ujugunywa hanze y’inyubako ya ANSE.

Guverinoma ivuga ko Bwana Torabi yagerageje gushaka kwica perezida w’Urukiko rw’Ikirenga.

Umunyamabanga mukuru wa PSF yavuze ko abavandimwe ndetse n’abayoboke b’ishyaka bagerageje kugera ku mubiri wa Torabi barashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, bituma hapfa abantu benshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa