skol
fortebet

Abasirikare bane bo mu ngabo za SADC ziri muri RDC bapfuye

Yanditswe: Monday 08, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umuryango wa Afurika y’amajyepfo, SADC, watangaje ko bane mu basirikare bayo bari mu butumwa bw’amahoro no kurwana na M23 muri Congo, SAMIDRC bapfuye, abandi batatu baturutse muri Tanzania barakomereka.

Sponsored Ad

Mu itangazo rirambuye,watangaje ko abasirikare batatu bava muri Tanzania bishwe n’igisasu cyarashwe mu birindiro byabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, abandi batatu barakomereka. Hapfuye kandi undi umwe wa Afurika y’Epfo.

Izi ngabo zoherejwe mu burasirazuba bwa RDC kuva mu Ukuboza 2023 kugira ngo zifashe iki gihugu kurwanya umutwe witwaje intwaro wa M23.

SADC kuri uyu wa 8 Mata 2024 yatangaje ko abo muri Tanzania ari bo bapfuye mbere, ubwo igisasu cya cyagwaga ku birindiro barimo, undi wa Afurika y’Epfo apfa ubwo yitabwagaho n’abaganga i Goma.

Afurika y’Epfo niyo iyoboye itsinda ry’ingabo z’umuryango w’ibihugu bya Africa y’amajyepfo, SADC, zirimo gufasha ingabo za leta ya Congo kurwana na M23 mu ntara ya Kivu ya Ruguru.

Kohereza ingabo kwa Afurika y’Epfo ntabwo byashimishije u Rwanda ruvuga ko ingabo za Congo zifatanya mu mirwano n’inyeshyamba za FDLR zirwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

Ubu bufatanye u Rwanda ruvuga ko bushobora kwaguka izi nyeshyamba zikaba zatera u Rwanda nkuko zibivuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa