Abaturage bambuye imbunda umupolisi bamutera amabuye arapfa
Yanditswe: Thursday 14, Mar 2024
Ku mugoroba wo ku wa gatatu,Umupolisi wari uvuye ku biro bya polisi bya Ndori agiye gukora ubugenzuzi yicishijwe amabuye n’abaturage ubwo yari agiye kubabuza kunywa inzoga zitemewe ku isoko rya Oyude, mu gace ka Rarieda, muri Kenya.
Bivugwa ko Simon Mwangi Kariuki yavuye kuri sitasiyo ari kumwe na mugenzi we Wilfred Maina ahagana mu ma saa moya z’ijoro maze berekeza ku isoko rya Oyude nyuma yo kubona amakuru ko Caren Okumu uzwi ku izina rya Nyaseme yarimo gucuruza inzoga zitemewe.
Bahageze, abo bapolisi bafashe uyu mugore Nyaseme afite amasashe 21 ya 100ml y’inzoga zitemewe hamwe n’amapaki 4 y’itabi rya Supermatch ryo kohereza hanze.
Raporo y’ibyabaye yashyizwe hanze na polisi ivuga ko, ukekwaho ibyaha,yatabaje hanyuma haza insoresore zitangira gutera amabuye no gukubita abo bapolisi birangira umugenzuzi mukuru wa polisi agize ibikomere bikaze.
Maina yashoboye gutoroka afite ibikomere ku rutugu rw’iburyo.
Muri urwo rugomo, masotera y’uyu mupolisi, Kariuki yajyanwe n’aba bagizi ba nabi nyuma y’uko bivugwa ko yarashe amasasu atanu mu kirere kugira ngo atere ubwoba izi nsoresore bikarangira zimwivuganye.
Umuntu umwe mu bakekwaho icyaha witwa Caren Okumu yatawe muri yombi akaba ari gufasha abapolisi mu iperereza mu gihe bari gushakisha iriya mbunda no guhiga abandi bakekwa.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *