skol
fortebet

Afurika y’Epfo yahakanye ko nta basirikare bayo M23 yafashe

Yanditswe: Wednesday 03, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Igisirikare cya Afurika y’Epfo cyahakanye amakuru yavugaga ko abasirikare bacyo bamanitse amaboko bishyikiriza inyeshyamba za M23.

Sponsored Ad

Hari amakuru avuga ko abasirikare batandatu b’Igisirikare cya SANDF bishyize mu maboko ya M23 mu mpera z’icyumweru gishize.

Umuvugizi wa SANDF, Siphiwe Dlamini, kuri uyu wa 3 Mata 2024 yatangaje ko “nta basirikare babiri” b’igisirikare cyabo bishyiriye M23".

Abasirikare ba Afurika y’Epfo barenga 2000 boherejwe mu butumwa bw’umuryango w’akarere ka Afurika y’amajyepfo muri RDC kuva mu Ukuboza 2023, kugira ngo bafashe iki gihugu kurwanya M23.

Ikinyamakuru National Security News kuri uyu wa 2 Mata 2024 cyatangaje ko mu cyumweru gishize, abasirikare ba Afurika y’Epfo bahuriye n’uruva gusenya ku rugamba ubwo bagabaga igitero kuri M23.

Ntabwo ingabo z’iki gihugu zahiriwe muri Congo kuko mu minsi ishize abasirikare bacyo babiri biciwe i Goma, mu gihe no ku rugamba igisirikare cya Congo n’abafatanyabikorwa bacyo bananiwe gushyigura M23.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa