skol
fortebet

AU igiye gutera inkunga ingabo za SADC ziri muri RDC

Yanditswe: Monday 11, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe amahoro n’umutekano kasabye komisiyo ya AU “gukusanya inkunga isabwa” mu gutera inkunga abasirikare ba SADC bari mu burasirazuba bwa DR Congo.

Sponsored Ad

Icyemezo cyo gutera inkunga ingabo za SADC ziri muri RDC kuri misiyo yahawe izina rya SAMIDRC cyafatiwe mu nama yo ku ya 4 Werurwe y’akanama gashinzwe amahoro n’umutekano ka AU, yaganiriye ku ntambara ibera mu burasirazuba bwa DR Congo, aho ihuriro riyobowe na guverinoma ya RDC rirwanya inyeshyamba za M23.

Mu nkunga bivugwa ko AU ishobora gukusanya harimo n’ibikoresho.

Ingabo za SADC, zigizwe n’ingabo zaturutse muri Afurika y’epfo, Malawi na Tanzaniya, ziri mu ihuriro ririmo n’abasirikare b’Abarundi, ndetse na FDLR, umutwe w’iterabwoba washinzwe n’abasigaye mu bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda.

Uyu mutwe wa FDLR wemejwe na Loni nk’uw’iterabwoba,ushinjwa kandi gukwirakwiza ingengabitekerezo ya jenoside mu baturage yo kwica Abatutsi bo mu burasirazuba bwa DR Congo.

Ubwo iyi nama ya AU yabaga, u Rwanda rwagaragaje impungenge z’uko icyemezo cya AU cyo guha inkunga SAMIDRC, “kizahungabanya gukemura mu mahoro” ibibazo bimaze imyaka ibarirwa muri 30 mu burasirazuba bwa DR Congo.

Mu ibaruwa yoherereje umuyobozi wa komisiyo ya AU, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Vincent Biruta yavuze ko inkunga ya AU ku ngabo za SADC “ishobora gukaza amakimbirane gusa.”

Ati: “SAMIDRC nk’ingabo zigiye kurwana ntizishobora gusimbura inzira ya politiki yahagaritswe na Guverinoma ya [DR Congo]. Kubera iyo mpamvu, Umuryango w’ubumwe bw’Afurika urasabwa kudashyigikira cyangwa gutera inkunga SAMIDRC."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa