skol
fortebet

Biravugwa: M23 yishe abasirikare barenga 20 ba FDLR barimo Maj.Patrick

Yanditswe: Tuesday 12, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Amakuru aravuga ko abarwanyi ba FDLR barenga 20 biciwe muri Rwindi harimo Maj.Patrick wabarizwaga muri Burigade Kanani ikuriwe na Col.Ndatuhoraho Oreste uzwi nka Malinete.

Sponsored Ad

Umwe mu babyiboneye n’amaso yabwiye Rwandatribune ko umurambo wa nyakwigendera bawusanze mu gace ka makomarehe ahari hasanzwe hari indiri ya FDLR.

Uyu mutangabuhamya ubarizwa mu mutwe wa Nyatura yabwiye Rwanda Tribune dukesha iyi nkuru ko uyu Maj.Patrick yari akuriye kompanyi ya CRAP.

Uyu mutangabuhamya yakomeje avuga ko hashize iminsi ine uyu Maj Patrick yishwe akaba yarishwe n’abarwanyi ba M23 bari bavuye ahitwa Gatsiro.

Aba ngo bahateye bagendeye ku makuru yavugaga ko Lt.Gen Byiringiro Victor yaba ari muri ako gace ari kumwe na Col.Ndatuhoraho Oreste uzwi nka Malinete, nyuma rero umutwe wa CRAP nk’ibisanzwe wagombaga kurwana inkundura kugira ngo abayobozi ba FDLR badafatwa mpiri, ibi bikaba byaraviriyemo uyu Major Patrick kwicwa.

Umutwe wa M23 ukomeje guhigira hasi no hejuru Lt.Gen Byiringiro Victor, uzwi ku mazina ya Gen.Rumuri, ariko ubundi amazina ye y’ukuri yitwa Iyamuremye Gaston yavutse mu mwaka 1941, avukira mu cyahoze ari Komini Nyakinama, Segiteri Muko, ubu ni mu karere ka Musanze.

Uyu akaba yari afite impamyabumenyi y’ikirenga mu by’amashanyarazi yakuye mu gihugu cy’u Bubiligi, yagiye ku mwanya wa perezida wa FDLR asimbuye Ignace Murwanashyaka waje gutabwa muri yombi,n’igihugu cy’u Budage nyuma aza gupfa.

Biravugwa kandi ko M23 yafashe udute twa Nyamirima na Nyamitwitwi twagenzurwaga na FARDC ifatanyije na FPP Abajyarugamba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa