skol
fortebet

Burundi: Ubuyobozi buri kwirukana abagore babana n’abagabo batarasezeranye mu mategeko

Yanditswe: Friday 05, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Mu Burundi, intara ebyiri zo mu majyaruguru y’igihugu zimaze amezi menshi zikora igikorwa cyo gutandukanya abashakanye babana mu buryo butemewe n’amategeko mu rwego ngo rwo kubahiriza ’Imibanire mboneramuco ndetse no kubahiriza amahame ya gikiristo.’

Sponsored Ad

Nyuma y’itegeko ry’ubuyobozi,ingo zibana mu buryo butemewe n’amategeko zikomeje gutandukanywa ku ngufu.

Leta ivuga ko kubana gutyo ari icyaha, ari na byo bitera umwaku igihugu ntikihute mu iterambere.

Kugeza ubu mu ntara ya Ngozi honyine abagore 237 bamaze koherezwa iwabo kuva mu kwa mbere k’uyu mwaka.

Leta yifashisha imbonerakure, zikajya urugo ku rundi zibaza ibyangombwa byemeza ko umugore/umugabo ari uwawe zasanga atari uwawe zikabatanduknya zititaye ku myaka mumaranye no ku bana mwabyaranye.

Ababigenderamo cyane ni abagore kuko inzu aba ari az’abagabo.

Nyuma yo guhiga ababanaga n’abandi muri ubwo buryo,mu 2017, biturutse ku itegeko ry’umukuru w’Igihugu icyo gihe, nyakwigendera Pierre Nkurunziza,perezida uriho ubu,umukiristo wo mu idini gatolika,Evariste Ndayishimiye nawe yasabye ko abantu babana badasezeranye batandukanywa.

RFI ivuga ko intara ebyiri zo mu majyaruguru ziri ku isonga mu gukemura iki kibazo cy’ababana badasezeranye bagatandukanywa ku gahato.

Guverineri w’intara ya Ngozi yemeza ko babanje gukora ubukangurambaga no gusobanurira abantu mu ntangiriro z’Ugushyingo 2023.

Uyu Désiré Minani yakomeje abwira radiyo yaho, BeTV ati: “Kuva muri Mutarama, twahagaritse icyiciro cyo kugira inama maze dutangira kwirukana muri iyo miryango abagore babana n’abagabo mu buryo butemewe n’amategeko. Twari tumaze kwirukana abagore 237 mu ntara ya Ngozi kugeza ku ya 26 Werurwe 2024. ”

Akenshi abaturanyi ni bo bavuga ko “abashakanye babanye mu byaha”, nk’uko Perezida Évariste Ndayishimiye abivuga.

Ubuyobozi, buherekejwe n’Imbonerakure n’abapolisi, bujya mu rugo rwa buri mugabo n’umugore babana gutyo, nk’uko umugore wo mu ntara y’abaturanyi ya Kayanza abisobanura.

Iyi ntara nayo irakataje mu guhiga inshoreke,aho abashakanye bagera kuri 200 bamaze gutandukanwa

Uyu mugore yagize ati: “ Bagenzura niba wubatse byemewe n’amategeko basanga atari byo, bagahatira umugabo gusubira kubana n’umugore we wa mbere maze inshoreke igasubizwa ku babyeyi be. Hanyuma bagakinga urugi rw’inzu."

Abagore bamaze imyaka cumi n’itanu kugeza kuri makumyabiri - rimwe na rimwe bafite abana bagera ku munani - bari gusubizwa ku babyeyi babo, abana batandukanijwe na ba nyina bagahatirwa kubana n’umugore wa mbere, cyangwa n’abagabo bagahatirwa kujya kubana n’umugore wabo wa mbere bamaze imyaka isaga icumi barataye.

Abatangabuhamya benshi baramagana iri hohoterwa riri gukorwa mu izina rya gahunda ya gikristo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa