skol
fortebet

FARDC n’abambari bayo bakomeje kugaba ibitero mu duce M23 yafashe

Yanditswe: Tuesday 02, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Amakuru menshi aturuka muri Teritwari ya Masisi, muri Kivu y’Amajyaruguru, yatangaje ko kuri uyu wa mbere, tariki ya 1 Mata,hakomeje imirwano hagati y’ingabo z’igihugu (FARDC) n’abo bafatanya n’inyeshyamba za M23, mu turere twinshi two muri iriya teritwari.

Sponsored Ad

Urugamba rwahindiye cyane mu gace ka Gatovu, muri grupema Bashali Kahembe, no mu mujyi wa Sake.

Aya makuru avuga ko iingabo za Congo arizo zatangije imirwano zigaba ibitero ku nyeshyamba za M23, cyane cyane i Gatovu no mu misozi ikikije umujyi wa Sake, uherereye mu birometero 20 uvuye mu mujyi wa Goma.

Kugeza nimugoroba makuru y’ibyabereye muri iyi mirwano yigeze aboneka.

Byongeye kandi,ingabo za Kongo zateye ibisasu mu gace ka Rwindi,mu mpera zicyumweru gishize.

Aka gace karacyari mu maboko y’inyeshyamba za M23.

Kuva mu gitondo cya kare cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 02 Mata 2024, haravugwa ko imirwano yongeye kubura hagati y’inyeshyamba za M23 na FARDC ifatanyije na Wazalendo ku musozi wa Ndumba hafi y’umudugudu wa Shasha muri Gurupoma ya Mupfunyi Shanga, Teritwari ya Masisi.

Imirwano iri kubera mu misozi ya Ndumba na Muremure iri mu burengerazuba bw’ Umujyi wa Goma n’indi kuri axe ya Rwindi Kanyabayonga.

Ibi bitero byagabwe na FARDC n’abayifasha kurwana,bemezwa ko babigabye mu birindiro bya M23, nyuma y’uko aka gace umutwe wa M23 umaze igihe kitari kinini ukigaruriye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa