skol
fortebet

Gaza: Ingabo za Isiraheli zishe abanya Palestina barenga 100 bari bagiye gufata imfashanyo

Yanditswe: Thursday 29, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Minisiteri y’ubuzima mu ntara ya Gaza iyobowe na Hamas yatangaje ko ingabo za Isiraheli zarashe zikica abanyapalestina 104, ubwo birukaga bagana ku makamyo yarimo imfashanyo, kuri uyu wa kane. Yavuze ko ari umunsi mubi wapfuyemo abantu benshi mu mezi hafi atanu y’intambara.

Sponsored Ad

Iyo minisiteri yakomeje ivuga ko abantu barenga 750 bahakomerekeye. Ibyo bibaye nyuma y’uko imiryango itanga imfashanyo, irushijeho gutanga impuruza ko ikiremwa muntu kimerewe nabi, aho inzara inuma by’umwihariko mu majyaruguru ya Gaza.

Gusahura amakamyo y’imfashanyo, byigeze kuba mu majyaruguru ya Gaza, aho abaturage bariye ibiryo by’amatungo yemwe n’ibyatsi bagerageza kwica isari.

Umuvugizi wa minisiteri y’ubuzima, Ashraf al-Qudra, yavuze ko “abantu amagana bishwe kandi abandi bakomerekejwe n’amasasu y’ingabo zifashe intara, zibasiye abaturage aho bateraniye”mu mujyi wa Nabulsi wa Gaza. Yabyise “itsembatsemba”.

Uwabyiboneye yabwiye ibiro ntaramakuru by’abafaransa, AFP, ko “abantu ibihumbi” biroshye ku makamyo”yari hafi y’amatanki y’igisirikare. Yagize ati: “Abasirikare barashe ku mbaga y’abantu uko bagendaga begera amatanki”. Uyu cyakora yanze ko amazina ye atangazwa ku mpamvu z’umutekano.

Bamwe mu banya Isiraheli bemeje ko abasirikare barekuriye amasasu ku banyepalestina, bakatazaga bagana ku makamyo y’ibiribwa muri Gaza. Umwe yavuze ko abasirikare baketse ko “bashobora kuhagirira akaga”.

Umuvugizi w’ibiro bya minisitiri w’intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu cyakora, yavuze ko abantu benshi bapfuye bagonzwe n’amakamyo ubwayo. Yumvikanishije ko ari nyuma y’uko “amakamyo y’imfashanyo yari amaze kurengerwa n’umubare munini w’abantu bashakaga kuyasahura”. (AFP)

IJWI RY’AMERIKA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa