skol
fortebet

Goma: Abanyarwanda bane mu biswe abagizi ba nabi bafatiwe mu mukwabu ukomeye

Yanditswe: Saturday 30, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo ku wa kane, tariki ya 28 Werurwe, abantu 78 bakekwaho kuba ari abagizi ba nabi batawe muri yombi na polisi, mu mukwabu wakozwe hirya no hino mu duce twinshi two mu mujyi wa Goma ( Kivu ya ruguru).

Sponsored Ad

Muri bo, abakobwa 26 bakiri bato bafashwe nk’abafatanyabikorwa b’aya mabandi.

Guhiga aba bagizi ba nabi ni igikorwa cyateguwe n’inama ishinzwe umutekano mu mujyi kuva umwaka watangira. Ibi, ni igisubizo ku bwiyongere bw’amabandi, nkuko byatangajwe n’umuyobozi wa Goma.

Kuva saa kumi n’imwe kugeza saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, itsinda rishinzwe kurwanya ibyaha n’ibiyobyabwenge ryakoze umukwabo mu gace ka Katoyi, Ndosho, na Mapendo.

Mu bantu batawe muri yombi,harimo abasirikare babiri ba FARDC, abandi bantu 2 biyita abarwanyi ba “Wazalendo”, abafasha b’ingabo; n’abanyarwanda bane.

Mu gihe cyo kwereka abanyamakuru aba bantu 78 bavugwa ko ari abagizi ba nabi, umupolisi wo mu itsinda rishinzwe kurwanya ibyaha n’ibiyobyabwenge yerekanye ko abasore bane ari abagizi ba nabi bahoraho.

Aba ba nyuma bari barafashwe barafungwa nyuma bimurirwa mu biro by’ubushinjacyaha bwa gisirikare ariko baje kubona barafunguwe ku wa kane, umupolisi yatunguwe.

Umunsi umwe mbere y’aho, ku wa gatatu, igikorwa nk’iki cya polisi cyatumye bishoboka ko hafatwa agatsiko ka bashimusi. Bashinjwa ko bashimuse umukobwa w’imyaka 9.

Imodoka ya tax y’umuhondo yakoreshejwe muri iki cyaha, hamwe na moto eshatu, zarafashwe zishyikirizwa umuyobozi wa Goma, chief superintendent, Kapend Kamand Faustin.

Mu kugaragaza aba biswe abagizi ba nabi imbere y’itangazamakuru, umuyobozi wa Goma yasabye abaturage ayoboye kugira uruhare mu gucunga umutekano w’umujyi, yamagana aba biswe abagizi ba nabi.

Ati: “Turi mu bikorwa byo kubungabunga umutekano wa Goma. Icyo duhora dusaba abaturage bacu ni ukuduha amakuru.Mwabonye abashimusi,mwabonye abasirikare, abasirikare babiri, aba Wazalendo babiri n’abagizi ba nabi bane bakatiwe ”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa