skol
fortebet

Goma: Abarenga 300 bakomerekejwe n’amasasu n’ibibombe mu kwezi kumwe

Yanditswe: Friday 08, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Mu kwezi kwa Gashyantare honyine, abantu barenga magana atatu bakomerekejwe n’amasasu n’ibice bya bombe muri Goma no mu nkengero zayo, nkuko byatangajwe,tariki ya 6 Werurwe na Robert Martini, umuyobozi mukuru wa komite mpuzamahanga ya Croix-Rouge (ICRC),asura ibitaro bya CBCA Ndosho muri Goma.

Sponsored Ad

Iki kigo cyakira binyuze ku nkunga ya CICR, inkomere z’intambara.

Robert Martini yavuze ko kutarengera abasivili no kubibasira mu gihe cy’imirwano yabereye mu majyaruguru ya Kivu bidakwiriye.

Muri aba bakomeretse, 40% ni abasivili, yagaragaje ko ari ngombwa kugabanya imibabaro y’abasivili:

Ati: "Ibyo nabonye muri uru ruzinduko rwose ni incamake ngufi yerekana urugero rw’ibyago byibasiye inyokomuntu biteye impungenge cyane. Kandi rwose turimo kwibonera ikibazo kinini mu kurinda abaturage b’abasivili. Turi muri gahunda yo gukuba kabiri ubushobozi bwacu bwo gufasha; mu bikorwa bimwe dukuba gatatu."

Uyu yavuze ko ikintu cy’ingenzi hano ari ugushaka inzira nziza yo kugabanya akaga kugarije abasivili mu bihe by’intambara zihuje abitwaje intwaro hakubahirizwa amategeko mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu n’impande zihanganye.

Byongeye kandi, Robert Mardin yavuze ko yaje i Goma “kwibutsa amategeko mpuzamahanga asobanutse neza arengera ikiremwamuntu, agizwe n’abarwanyi bafata ingamba zose zo kurinda abasivili,yaba ku basirikare n’abandi.

Yatanze urugero,ko hakwiriye kwirindwa "ikoreshwa ry’intwaro ziremereye mu turere dutuwe cyane ... "

Yasuye kandi inkambi y’impunzi i Lushaga, aho abantu 40.000 bahageze mu byumweru bishize, nyuma y’imirwano iherutse kubera Sake. Yavuze ko yiboneye “imibabaro idashobora kwihanganirwa” asezeranya kuzamura ijwi ry’abantu babarirwa muri za miriyoni bahunze bava muri Kivu y’Amajyaruguru ku bafata ibyemezo.

CICR yorohereza kubona amazi yo kunywa ku mpunzi ibihumbi n’ibihumbi bahungiye hafi ya Goma. Ikora kandi ku isuku n’ubuvuzi mu nkambi kugira ngo igabanye ibyago byo gukwirakwiza indwara ziterwa n’umwanda harimo na kolera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa