skol
fortebet

Haiti: Minisitiri w’intebe yatinye gutaha mu gihugu cye ajya mu mahanga

Yanditswe: Wednesday 06, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Indege ya Minisitiri w’intebe Ariel Henry wa Haiti yaguye muri Puerto Rico nyuma y’uko bisa n’aho yananiwe gusubira mu gihugu cye.

Sponsored Ad

Ibinyamakuru byo muri Haiti bivuga ko Henry yageze ku murwa mukuru San Juan kuwa kabiri aturutse muri leta ya New Jersey muri Amerika.

Hashize iminsi bitazwi aho uyu mutegetsi mukuru wa Haiti aherereye kuva yava mu ruzinduko yarimo muri Kenya mu mpera z’icyumweru gishize.

Mu gihe atari ahari, urugomo n’ubugizi bwa nabi byariyongereye muri Haiti – aho amatsinda y’abagizi ba nabi yagerageje gufata ikibuga cy’indege gikuru ngo amubuze kugaruka mu gihugu.

Ukuriye ayo matsinda, Jimmy "Barbecue" Chérizier, yasabye minisitiri w’intebe kwegura – aburira ko natabikora igihugu kijya mu ntambara y’imbere “ishobora kugeza kuri jenoside”.

Kuba minisitiri w’intebe Henry bisa n’aho yahunze cyangwa yatinye gusubira mu gihugu ategeka ni ikimenyetso cy’uburyo iki gihugu kimerewe nabi muri iyi minsi.

Niba bitaranaba, Haiti ubu igeramiwe no kuba igihugu kidafite ubutegetsi.

Indege yari itwaye Ariel Henry byabaye ngombwa ko yerekeza muri Puerto Rico – agace ka Leta Zunze Ubumwe za Amerika – nyuma yo kwangirwa kugwa muri Haiti na Dominican Republic bituranye, nk’uko ibinyamakuru byaho bibitangaza.

Kuwa kabiri Dominican Republic yatangaje ko ifunze ikirere kiyihuza na Haiti, bisangiye ikirwa cya Hispaniola.

Umutegetsi w’icyo gihugu, Luis Abinader, vuba aha yavuze ko ingamba zizafatwa ngo barinde amahoro n’ubusugire by’igihugu cyabo.

Hari byinshi bishobora gusobanura impamvu indege ya Henry itaguye muri Haiti birimo kuba kuva ku cyumweru hatangazwa ibihe bidasanzwe mu gihugu ingendo zose z’indege zose zibujijwe ku kibuga cy’indede cy’umurwa mukuru Port-au-Prince – mu yandi magambo kirafunze.

Indi mpamvu ishobora kuba iy’umutekano we. Henry yakwibasirwa n’amatsinda yitwaje intwaro arimo gusaba ko yegura kandi gusubira kwe mu gihugu ubu gushobora guteza ibibazo kurushaho kurusha kugifasha.

Gusa nanone ubwoba bukomeye kuri minisitiri w’intebe n’abamushyigiye, barimo Washington, ni uko kunanirwa gusubira mu gihugu bituma acike intege kurushaho.

Bitanga isura ko abategetsi bari munsi ye barimo kwanga ko agaruka mu gihugu. Ubu akaba yicaye muri Puerto Rico aho arimo kureba icyo akurikizaho mu gihe igihugu cye kirimo kujya mu kaga.

Ariel Henry yavuye muri Haiti mu cyumweru gishize agiye mu nama y’ibihugu by’akarere yabereye muri Guyana mbere yo gurekomeza i Nairobi muri Kenya, aho yasinye amasezerano y’uko iki gihugu cyakohereza abapolisi muri Haiti.

Mu gihe atari ahari, ihuriro ry’amatsinda yitwaje intwaro rikuriwe na Chérizier, wahoze ari umupolisi, ryahise ritera – ryibasira za ’stations’ za polisi ndetse atera za gereza. Imfungwa zigera ku 4,000 zabashije gutoroka.

Abasirikare boherejwe kurinda ibibuga by’indege bitandukanye mu gihugu, birimo ikibuga mpuzamahanga cya Toussaint Louverture mu murwa mukuru Port-au-Prince, ariko nacyo ayo matsinda yakomeje kukirasaho.

Ariel Henry yarahijwe, adatowe, nyuma y’uko Perezida Jovenel Moïse yishwe mu 2021 n’abancanshuro baturutse muri Colombia.

Mu masezerano ya politike yabayeho, Henry yagombaga gutegura amatora kandi akarekura ubutegetsi tariki 7 Gashyantare (2), ariko ntibyabaye.

Byakuruye imyigaragambyo ubwo abantu ibihumbi biraye mu mihanda basaba ubutegetsi bwe gukurikiza ayo masezerano.

Kwicwa kwa Jovenel Moïse kongereye ubwicanyi bw’amatsinda y’abagizi ba nabi muri Haiti n’intege nke z’ubutegetsi muri iki gihugu gikennye kurusha ibindi byo mu burengerazuba bw’isi.

Amatsinda y’abagizi ba nabi abona intwaro ziva muri Amerika binyuranyije n’amategeko, bivugwa ko ubu agenzura 80% by’umurwa mukuru Port-au-Prince.

Henry yasabye ibihugu by’amahanga kohereza ingabo kumufasha kurwanya ayo matsinda – ariko kugeza ubu nta zirahagera.

Mu ruzinduko aherukamo i Nariobi, Henry yumvikanye na Perezida William Ruto ko iki gihugu cyakohereza abapolisi 1,000, ni nyuma y’uko Urukiko Rukuru rwa Kenya rwari rwahagaritse uwo mugambi muri Mutarama(1).

Bahamas na Benin nabyo byemeye koherezayo ingabo, mu gihe Jamaica na Antigua and Barbuda nabyo byavuze ko bishaka gufasha. Amerika yemeye gutanga miliyoni 200$ yo gufasha koherezayo ingabo.

Haiti ntabwo yugarijwe gusa n’ubugizi bwa nabi n’impagarara za politike, ahubwo n’ubukungu n’ubuvuzi byifashe nabi muri iki gihugu.

Haiti: Iby’ibanze
Abaturage: miliyoni 11.5 million (ikigereranyo)
Ubuso: 27,800 km² (u Burundi buyirutaho gato)
Aho iri: Mu birwa bya Karayibe iruhande rwa Dominican Republic
Indimi: Igifaransa, Igicreole cya Haiti

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa