skol
fortebet

Ikirunga cya Nyiragongo cyatanze ibimenyetso byo kongera kuruka

Yanditswe: Friday 15, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Abasesenguzi mu bijyanye n’ibirunga i Goma (OVG), baburiye abaturage muri uyu mujyi ko ikirunga cya Nyiragongo kiri mu ntera ya 10km uvuye mu mujyi wa Goma ko cyatanze ibimenyetso by’uko gishobora kuruka.

Sponsored Ad

Muri raporo yatanzwe na OVG kuwa kabiri tariki ya 12 Werurwe,yavuze ko iruka ry’iki kirunga riri mu muhondo bityo isaha n’isaha cyaruka.

Radio Okapi yatangaje ko abashakashatsi babwira abaturage cyane cyane abari mu nkambi bahunze intambara kuba maso mu gihe iki kirunga cyaba kirutse bityo ntihabe hagira abahaburira ubuzima.

Abagarutsweho cyane ni ababarizwa mu nkambi y’abavanwe mu byabo hafi y’agace ka Mazuku ibahamagarira kubahiriza amabwiriza yatanzwe n’itsinda ribishinzwe rigizwe n’abashakashatsi ku birebana n’ibirunga muri RDC, Observatoire Volcanologue de Goma (OVG).

Ikirunga cya Nyiragongo cyaheruka kuruka muri 2021, aho iri ruka ryatumye abaturage benshi bahungira mu Rwanda, icyo gihe bamwe mu baturage bahisemo guhunga kuko byari bigeze mu kibaya cyegereye u Rwanda, aho habaruwe abantu bagera 32 bahaburiye ubuzima mu gihe abandi benshi bavuye mu byabo.

Ndetse iki kirunga muri 2002 cyararuse bikomeye kinangiza byinshi, aho kishe abantu 250, abandi bagere ku bihumbi 120 basigara badafite aho bacyinga umusaya, kandi mu ncuro zose ikirunga cya Nyiragongo cyagiye kiruka na bwo cyabanzaga gutanga ibimenyetso.

Muri 2020 Ikigo cy’ubushakashatsi ku Birunga, OVG, cyakoze ubushakashatsi bwagaragaje ko ikirunga cya Nyiragongo gishobora kongera kuruka hagati 2024 na 2027.

Ubu bushakashatsi bwakozwe bwerekanye ko iri ruka niriramuka ribayeho rizagira ingaruka ku bantu barenga miliyoni ebyiri batuye mu nkengero z’iki kirunga cyane cyane mu Mujyi wa Goma n’uwa Rubavu mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa