skol
fortebet

Leta ya RDC iri kurebana ay’ingwe n’umuyobozi wa Kiliziya gatolika

Yanditswe: Thursday 04, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo iramagana amagambo aherutse gutangazwa na Kardinali Fridolin Ambongo uyoboye kiliziya Katolika muri icyo gihugu, ikavuga ko ari amagambo abangamye cyane.

Sponsored Ad

Kubwa Patrick Muyaya,Minisitiri ushinzwe kumenyesha amakuru akaba n’umuvugizi wa leta ya Congo, amagambo ya Kardilani Ambongo ashobora gufatwa nk’ayo gutiza umurindi Abakongomani “bakajya kwifatanya n’umwanzi wateye igihugu”.

Ni nyuma y’aho, mu ijambo yagejeje ku bakristu ku wa Gatandatu bucya ari Pasika, Kardinali Ambongo, yavuze ko impamvu ituma haba abaturage ba Congo bajya kwifatanya n’inyeshamba zirwanya ubutegetsi mu burasirazuba bw’icyo gihugu ari uko bababazwa n’ibyo bakorerwa.

Ati: “Abana b’igihugu baragenda,ndetse bamwe bavuye i Kinshasa, hanyuma bakajya kwinjira mu nyeshamba zirwanya leta mu busrasirazuba.Turibaza ikibazo, kubera iki? Kubera iki?.

Dushobora kubabazwa n’abagiye,dushobora kubita abagambanyi, ariko dukwiye kwibaza tuti ‘kubera iki aba bantu bahisemo gukora ibyo?’.

“Ni uko hano dufite uruhare mu gukora ibintu bibabaza abandi. Dufite uruhare mu gukora ibintu bitesha agaciro ubumwe bw’igihugu. Dukora ibintu bikumira abandi ku bukungu bw’igihugu”.

Yavuze aya magaambo nyuma y’aho hari abanyapolitike bamwe na bamwe ba Congo, nka Corneille Naanga, Jean-Jacques Mamba wahoze mu ishyaka MLC, bo n’abandi bavugwa ko biyomoye ku ishyaka rya Joseph Kabila wahoze ayoboye igihugu, PPRD, bagiye kwifatanya n’inyeshamba za M23 zisanzwe zirwana n’ingabo za leta.

Mu kiganiro leta yahaye abanyamakuru mu ntumbero yo kurebera hamwe intambwe zimaze kugerwaho hamwe n’imigambi y’ahazaza mu bijanye n’uburezi, ubuzima bw’abantu no guha ijambo abagore muri Congo cyabaye kuri uyu wa gatatu i Kinshasa, Minisitiri Muyaya yavuze ko bitangaje kumva “amagambo abangamye nk’aya avugwa n’umuyobozi w’idini wo ku rwego nk’urwe”.

Ati: “Nta mpamvu iyo ari yo yose yatuma ushyigikira Abakongomani, bashaka gufata intwaro kugira ngo bice bashaka kugera ku butegetsi mu gihe twahisemo inzira ya demokarasi.

“Birababaje kubona umuyobozi nk’uyu avuga amagambo nk’aya (...) ashobora gufatwa nk’ayo gutera imbaraga, nk’ayo gushyigikira abo bahitamo gufata ibntwaro bibaza ko bashaka gufata ubutegetsi, mu gihe tumaze imyaka ibiri dushaka kuva muri izi ntambara”.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa