skol
fortebet

MONUSCO yiyemeje gushaka no kujyana mu nkiko abarashe abasirikare bayo umunani

Yanditswe: Monday 18, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umuvugizi w’igisirikare cya DR Congo muri Kivu ya Ruguru yatangaje ko barindwi (7) mu bo mu ngabo za MONUSCO bari mu birindiro byabo i Sake bakomerekejwe n’ibisasu by’inyeshyamba za M23.

Sponsored Ad

Umukuru wa MONUSCO muri Congo, madamu Bintou Keita, yasohoye itangazo ryamagana igitero ku ngabo za ONU ariko ntawe ashinja kurasa kuri izo ngabo.

Keita yatangaje ko muri icyo gitero hakomeretse ingabo umunani (8) harimo umwe wakomeretse mu buryo bukomeye.

Imirwano hagati y’ingabo za leta n’umutwe wa M23 i Sake n’inkengero zayo yubuye kuwa gatandatu mu gitondo nyuma y’igihe kigera ku byumweru bibiri nta mirwano ikomeye iba muri ako gace.

Bintou Keita yatangaje ko biteguye “gufasha iperereza ryose rigamije kugaragaza ababikoze imbere y’ubucamanza bwo mu gihugu cyangwa mpuzamahanga”.

Nubwo ibi byabaye, MONUSCO ivuga ko izakomeza gufatanya n’ingabo za leta mu bikorwa byo gucunga umutekano w’abaturage.

Umutwe wa M23 ntacyo uravuga ku byo ushinjwa n’ingabo za leta ko ari wo warashe kuri izo ngabo za ONU.

Uvuga ko ingabo za MONUSCO zifasha ingabo za leta mu rugamba barwana.

Umuvugizi w’igisirikare cya Congo mu ntara ya Kivu ya Ruguru, Colonel Ndjike Kaiko yavuze ko abakomerekeye muri icyo gitero ari ingabo ziva muri Guatemala n’umwe wo mu Buhinde.

Biragoye kumenya neza ibyabaye mu mirwano yo kuwa gatandatu i Sake n’inkengero zayo, gusa amakuru aremeza ko ingabo za leta n’imitwe ya Wazalendo bafatanya bakigenzura Sake.

Imirwano ikomeye iheruka kubera i Sake mu kwezi gushize yatumye abantu ibihumbi za mirongo bava mu byabo bahunga berekeza i Goma.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa